Kenya: Umudepite yarashwe n’abagizi ba nabi ahasiga ubuzima

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Depite Charles Ong’ondo Were mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Kenya, yarashwe n’abagizi ba nabi bari kuri moto ahita apfa. Insanganya yabaye ku wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, mu muhanda wo mu murwa mukuru wa Nairobi.

Iki gitero cyabereye ku muhanda wa Ngong, hafi ya karitsiye izwi cyane irangwaho umubyigano w’imodoka, kandi ikunze kuba irinzwe n’abapolisi.

Ubugizi bwa nabi byaketswe ko ari igikorwa cy’ubwicanyi bwateguwe. Ni ibyatangajwe na Polisi ya Kenya kuko ngo abagizi ba nabi bari bamaze igihe bakurikirana imodoka ya Charles Ong’ondo Were, mbere y’uko umwe muri bo amanuka kuri moto akamurasa ari hafi cyane.

Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Muchiri Nyaga, yagize ati: “Uburyo iki cyaha cyakozwemo bwerekana ko cyari kigambiriwe kandi cyateguwe neza.”

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko Were, nk’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi, yari amaze amezi abiri atangaje ko afite ubwoba ko ubuzima bwe buri mu kaga kubera abantu bamuteraga ubwoba.

Nyuma y’iraswa ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, umushoferi n’umurinzi ba Charles Ong’ondo Were bombi batagize icyo baba babashije kumujyana byihuse ku bitaro bya Nairobi Hospital, ariko yagezeyo yamaze gushiramo umwuka, nk’uko byatangajwe n’abaganga.

Polisi yavuze ko nyuma y’iraswa, abakuriye inzego z’umutekano hamwe n’abagenzacyaha bakuru bahise basura aho byabereye, ndetse hatangiye iperereza ryimbitse.

Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ryimbitse kuri ubwo bwicanyi.

Yagize ati: “Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.” Nyakwigendera Depite Were yari ari muri manda ya Kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 1, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE