Nyamasheke: Umubiri w’uwazize Jenoside wabonetse biturutse ku ntonganya

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Mukabucyana Béata w’imyaka 49 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi akurikiranyweho guhisha amakuru y’umubiri w’umusore witwaga Ngerageze Théophile wari ufite imyaka 36 yagize uruhare mu kwica muri Jenoside, amakuru amenyekana ari uko atonganye na muramukazi we  Nyiraneza Berthe w’imyaka 74 bakawushinjanya.

Abo bombi bafitanye amasano batuye mu Mudugudu wa  Kamabera, Akagari ka Mariba, Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, Musanabera Esther, umukazana wa Nyiraneza Berthe, wabumvise batongana akanatanga amakuru, avuga ko byabaye tariki ya 14 Mata 2025, saa tatu z’igitondo ari mu murima we n’abana be 3 bagiye gukura ibijumba mu Mudugudu wa Kamabera kuko ari ho ahinga, ariko akaba atuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, mu Kagari ka Mariba.

Atangiye kubikura, haje nyirasenge w’umugabo we Mukabucyana Béata ashaka gufunga inzira nyabagendwa, inyurwamo n’abagenzi, ngo yamunyuriraga munsi y’inyanya, atinya ko baziba.

Muramukazi we Nyiraneza Berthe akanaba nyirabukwe wa Musanabera  Esther yanze ko muramukazi we Mukabucyana Béata ayifunga  batangira gutongana no gucyurirana.

Musanabera Esther ati: “Nari hagati yabo bambona. Baratongana, Nyiraneza abwira Mukabucyana ati’ Narakubitse.’ Mukabucyana na we ati ‘Nanjye narakubitse.’ Bakomeza kuvuga uko ko babikanye, hashize akanya Mukabucyana abwira Nyiraneza  ko yamye ari nyirabayazana, ko yicishije musaza we kugira ngo acyurwe n’undi mugabo.’’

Umugabo wa Nyiraneza akaba musaza wa Mukabucyana Béata, nyuma yo gukora Jenoside yahunganye n’uwo mugore we n’abana 7, agaruka ari umucengezi mu 1996, aje guhungabanya umutekano w’Igihugu arasirwa aho  Nyabitekeri, umugore ahungukana abana nyuma.

Mukabucyana  akavuga ko  muramukazi we ari we wamwicishije ngo azacyurwe n’umuturanyi we, wanamucyuye kuri ubu.

Amubwiye atyo, Nyiraneza ngo yaramusubije ati’’ Ko unyise nyirabayazana, na we nibakubaza uwo mwishe muri Jenoside  mukamukururira  mu bwiherero uzamwerekana.’’

Musanabera Esther acyumva imvugo ya nyirabukwe na nyirasenge w’umugabo we izanamo  iby’umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wahishiwe amakuru imyaka 31 ikaba ishize, kandi uwo nyirasenge w’umugabo we ashinjwe kugira uruhare mu kumwica no kumukururira mu bwiherero bw’iwabo, areka   gukura ibijumba ajya gutanga amakuru yumvise.

Inzego zahise ziyakurikirana, umukecuru na muramukazi we bumvise amakuru yamenyekanye intonganya barazireka, bumvikana ko bagomba kubihakana byose, ko ari urwango rumaze igihe Musanabera abafitiye, nta by’umubiri bavuze, batanawuzi.

Musanabera yabwiye Imvaho Nshya ko iyicwa ry’uwo musore Ngerageze Théophile, wacuruzaga ikawa, Jenoside itangiye baramuhize cyane ngo bamwice bamwambure amafaranga. Aho yari yihishe umugabo witwa Nsanzurwimo Juvénal bahimbaga Gasota aramuvumbura, aramujyana  aramutemagura  amujugunya mu cyobo cyari ubwiherero bw’itorero EMLR.

Ati: “Yagiye azi ko yamwishe, undi akomeza gutakira muri icyo cyobo ashaka uwamukuramo, anavuga ko uwamukuramo akamuvuza yakira. Yumvwa na  Seburahima Isaac, umugabo wa Nyiraneza Berthe, ajya kumukuramo, afatanyije n’uwo mushiki we Mukabucyana Béata, nyina  Nyirabitebo Daphrose n’abandi bagabo 5, aho kumukiza, baramuhorahoza, bamukururira mu bwiherero  bw’uwo mukecuru Nyirabitebo.’’

Yongeyeho ati: “Igiteye agahinda ni uko ubwo bwiherero babukoresheje igihe gito bamaze kumutamo, baza kubusiba hejuru bahatera insina, ku mpande hahinze ibishyimbo bishingirirwa.’’

Amakuru agikurikiranwa, babihakana ku wa 24 Mata 2025, hafashwe umwanzuro wo kurimbura icyo gitsinsi cy’insina, baracukura bagera ku mubiri muri 5m, ariko babura umutwe, amaguru n’amaboko, bikekwa ko byo uwo Mukabucyana Béata ukihaba, wanahazaniye umugabo, yaba yarimuye ibyo bice byabuze, umubiri akawuhinga hejuru ngo azimangatanye ibimenyetso.

Umubiri ukiboneka bahise bemera icyaha cyo guhisha amakuru iyi myaka yose, Mukabucyana yemerera mu nteko y’abaturage ko ari mu bamukururiye mu bwiherero bamaze kumwica, Nyiraneza na we avuga ko muri Jenoside, umugabo we  Seburahima Isaac, yatashye saa tatu z’ijoro amubwira ko  bishe uwo musore bamuta mu bwiherero bwo kwa nyina, asaba imbabazi ko yari yaracecetse amakuru,ayazi.

Mukabucyana yahise atabwa muri yombi, Nyiraneza Berthe ngo bavuga ko afite uburwayi bukomeye bwa Diyabete,  yabazwa ari hanze.

Musanabera Esther avuga ko ku wa 27 Mata 2025, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwamuhamagaye agasubiramo ayo makuru yose uko yayumvise.

Imvaho Nshya yanaganiriye na nyina wa nyakwigendera, Uzamushaka Godelieve, avuga ko  Ngerageze Théophile wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari imfura ye, akaba yari yarabuze amakuru ye nyamara abayafite baturanye, no muri Gacaca bararyumyeho kandi no mu gihe cyo kwibuka batajya bagaragara, bakaba bayagaragaje bakimbiranye.

Ati: “Ndacyashengutse umutima kuko batangaragariza umubiri wose w’umwana wanjye, n’ibyo bice byabonetse bari babanje kubihakana kandi nyamara ari bo bivananyemo.’’

Yarakomeje ati ‘’Imyaka 31 yose basabwa gutanga amakuru bakaryumaho. Ndasaba ko n’uyu Nyiraneza Berthe yafatwa, bagatanga amakuru yose n’ibyo bice  bindi bakabyerekana kuko aho babishyize bamuteraho insina hejuru bahazi. Sinashira intimba ntashyinguye umubiri wose w’umwana wanjye. Banambwire umubare w’amafaranga yose bamwambuye, kuko byose babiceceka.’’

Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Nyabitekeri, Rudahunga François, avuga ko bibabaje cyane kuba aturanye n’abo bantu, ubu akaba ari bwo bagaragaje aya makuru, barayacecetse imyaka 31 yose.

Ati: “Biteye agahinda. Nka Ibuka ibi biradushengura cyane kubona umubyeyi amarana imyaka 31  intimba y’umuhungu we atigeze abona ngo amushyingure mu cyubahiro, abaturanyi be banamwishe, bakamuta mu bwiherero bwabo, bakamuhinga hejuru bazi ayo makuru. Bakurikiranwe, birashoboka ko hari n’andi  bazi, baduhishe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyabitekeri, Dusengimana Marlène, ahumuriza uyu muryango, avuga ko ikibazo kiri gukurikiranwa cyane n’inzego zibishinzwe, ko kuba uyu mukecuru ari hanze bitavuze ko bamuretse.

Ati: “Amakuru aracyakusanywa, turanateganya umuganda wo gushakisha ibyo bice bindi by’umubiri wa nyakwigendera bitabonetse. Nta mpungenge ko kuba uyu mukecuru ari hanze hari ibimenyetso yasibanganya kuko ntibigishobotse, kimwe n’abo bandi bose bavugwa muri uru rupfu.’’

Musanabera Esther watanze amakuru yumvise bigatuma uwo mubiri w’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uboneka
Uzamushaka Godelieve, umubyeyi wa Nyakwigendera Ngerageze Theophile
Mukabucyana Béata yisobanura mu ruhame rw’abaturage b’Umudugudu wa Kamabera iby’amakuru y’umubiri w’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abaturage basabwe kwirinda guhisha amakuru yerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Constance says:
Gicurasi 1, 2025 at 7:14 am

Uwo mukecuru nawe azafatwe afungwe,kuko kuba arwaye ntibivuzeko yari yaracitse umunwa imyaka yose ishize.ubuse Ntabishwe basanzwe mubitaro barwaye? Ubwo burwayi bwe si impamvu yatuma adafungwa.na Data bamwishe arwaye

Constance says:
Gicurasi 1, 2025 at 7:14 am

Uwo mukecuru nawe azafatwe afungwe,kuko kuba arwaye ntibivuzeko yari yaracitse umunwa imyaka yose ishize.ubuse Ntabishwe basanzwe mubitaro barwaye? Ubwo burwayi bwe si impamvu yatuma adafungwa.na Data bamwishe arwaye

lg says:
Gicurasi 1, 2025 at 3:45 pm

Ngo arwaye Diabète abicanyi koko ntibapfa yapfute nubundi kuyapfuye ahagaze hali ibintu nka 5njye navuga kuli iyinkuru nziza mbi kurundi ruhande inziza nuko uyu mubyeyi biciye yaruhuka ashyinguye umwana we nubwo tuzi nkabababyeyi gupfusha bikongeraho wiciwe mbi kubona ubana nabicanyi baguhekuye utabizi kwica umuntu ugata mumusarane ntanizina wabonera abo bantu njye nkunda kubivuga nuko abantu banga ubabwiza ukuri abahutu benshi nka 90% muntara bali bafite imyaka 13 muli génocide kuzamura bazi neza kandi bafite amakuru yahatawe imibili yaho yabatutsi biciwe ndetse nababishe ibyo nukuri kuko selire.yabaga ituyemo abantu baziranye bicwaga kumanwa bali bemerewe kugera hose no kumenya amakuru abazajya bafatwa bajye bahatwa ibibazo bavuge byose nabishe babavuge icyanyuma umunyamabanga wuriya murènge.narebe inzu uriya mubyeyi bahekuye uko imeze ntibikwiye ko aba uko abobicanyi bamwifuriza ko ejo imugwaho

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE