Gicumbi: Babangamiwe n’imiterere y’umuhanda wa Rutare idindiza iterambere ryabo

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare barasaba ko umuhanda wa Rutare, wakorwa neza kuko mu gihe cy’imvura unyerera cyane ndetse no mu bihe bisanzwe imikuku ikabangamira abawugenda batwaye ibicuruzwa.
Bagaragaza ko uwo muhanda wa Rutare wamaze kwangirika mu bice bimwe na bimwe, ibyo bigatuma unyerera n’ibinogo bikabangamira ubuhahirane bw’abaturuka muri Cyamutara bagana Rutare, n’abaturuka mu Rukomo bagiye guhahira mu isoko rya Rutare.
Gakiza Gael, utuye mu Murenge wa Rutare, Akagari ka Bikumba, Umugudugudu wa Cyintaganirwa, yagize ati: “Mu by’ukuri rero, uyu muhanda nk’uko uwubona, uhuza abantu benshi cyane harimo n’abo mu Mujyi wa Kigali bose baje hano muri iri soko ryacu guhahiramo ibishyimbo n’ibirayi ariko uyu muhanda ukaba imbogamizi kubera imikuku ibamo ndetse ugakunda no kunyerera cyane by’umwihariko mu gihe cy’imvura.”
Yakomeje agira ati: “Hari amagare ava hakurya muri Muhazi, andi agaturuka mu isoko rya Rusine, mbese uyu muhanda ni nyabagendwa kuko inaha tweza ibishyimbo, ibirayi, ibitunguru n’ibindi. Inaha badukoreye uyu muhanda byarushaho kuba byiza, bagakuramo ibinogo birimo ugakomeza kuba nyabagendwa.”
Undi yagize ati: “Uyu muhanda wacu bawukoze n’ibi binogo bikavamo byatubera byiza kuko, ubajije n’abandi, Rutare ni yo yari Umujyi wa kabiri wa Gicumbi ariko uyu muhanda wabaye imbogamizi kuko iyo imvura iguye moto ntibasha kuwugendamo, imodoka ntiwugendamo n’ibindi.”
Uwitwa Turatsinze Jean Bosco yagize ati: “Kuva hano kugera ahitwa Cyamutara iyo imvura yaguye ntabwo bijya munsi ya 3 000 RWF hanyuma kuva hano kugera mu Mujyi wa Gicumbi ntabwo byajya munsi 10 000 RWF kuri moto, ibi byose rero biterwa n’umuhanda mubi ariko badufashije ugakorwa neza hakaba hanajyamo kaburimbo byaba ari akarusho.”
Abo baturage bagaragaza ko bavuze iki kibazo cy’uwo muhanda ndetse ngo umuhanda ugapimwa ariko bagategereza ko ikorwa ryawo ritangira bagaheba.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwera Parfaite aganira na Imvaho Nshya yagize ati: “Inyigo zarakozwe ariko tuba dutegereje ko ubushobozi buzaboneka. Uyu mwaka n’utaha nta bushobozi navuga dufite abaturage ni ugutegereza Akarere twazabona ubushobozi tukawukora kandi bigenda bikorwa buhoro buhoro.”
Uwera Parfaite, yagaragaje ko hari uburyo bafatanya n’abaturage mu gusana ahangiritse ku muhanda, abizeza ubufatanya.
Ati: “Hari ibikorwa mu miganda n’abaturage bishoboka hanyuma hari n’ibindi tubona biba bikenewemo ‘Laterite’, ibyo byose tugenda tubikora bitewe n’ubushobozi buhari. Ubwo rero umwaka utaha twazareba ngo ibyo binogo n’ibindi bikabije cyane twazabisiba gute kugira ngo umuhanda ukomeze gufasha abaturage.”
Uwo muhanda abaturage basaba ko wakorwa ufite kilometero 20 uvuye Nyamiyaga kugera Cyamutara.

