Nyamasheke: Afungiye gutera inda umwana w’imyaka 16 amushukishije 5000Frw

Bakinamurwango Edouard w’imyaka 35, wo mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16, akanamutera inda amushukishije amafaranga y’u Rwanda 5000.
Umuturage wo muri uwo Mudugudu uri mu batanze amakuru yatumye bimenyekana, yabwiye Imvaho Nshya ko ukekwaho gutera inda uwo mwana asanzwe ari umugabo wubatse,umukobwa akaba ari uwo mu wundi Mudugudu wa Hangari wo mu Kagari ka Bisumo.
Ati: “Yafatiye umwana ku bukene bwa nyina, amushukisha amafaranga 5 000 aramusambanya, amutera inda, umwana abanza kubihisha ariko uko tubona agenda ahinduka, bigaragara ko atwite, inda igaragara kuko ubu ifite amezi 6, twanga ko yazihisha akayikuramo cyangwa akabyara umwana akaba yamugirira nabi, duhitamo gutanga amakuru kare.”
Imvaho Nshya yanavuganye na nyina w’umwana witwa Nyirantabititonderwa Vestine, avuga ko umwana yari yaramuhishe ko atwite, bitangiye guhwihwiswa amubajije arabimwemerera ariko yanga kumubwira uwamuteye inda.
Ati: “Sinigeze menya ko atwite. Ni abaturanyi bambwiye ko babona inda ye igenda ibyimba, ashobora kuba atwite kandi inda irenze amezi 5, mubajije abanza kumpakanira.’’
Yakomeje agira ati: “Nakomeje kumva bivugwa cyane ndongera ndamubaza anyemerera koko ko atwite, inda igeze ku mezi 6, ariko ampisha uwayimuteye. [….] ndamureka nanga gukomeza kumubaza cyane ngo adatekereza ko mushyira ku nkeke akaba yanayikuramo cyangwa akajya kwiyahura, ariko noneho ubwo numva ko yabibwiye ubuyobozi n’uwamusambanyije agafatwa ndumva nanjye nduhutse umutima.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, avuga ko aya makuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage.
Ati: “Ni abaturage baduhaye amakuru tugiye muri uwo Mudugudu gukorerayo inama dusanzwe tugira zo kubegera, batuibwira ko harimo umwana utwite n’uwamuteye inda bamukeka, bafite impungenge ko yacika kuko ari umugabo wubatse unafite abana, cyangwa akagira uwo mwana inama yo kuyikuramo ikaba yanamuhitana.”
Akomeza avuga ko umwana bamushatse, baramubaza yemera ko atwite inda y’amezi 6 ariko abanza kwanga kuvuga uwayimuteye.
Ati: “Yabanje kwanga kumuvuga birangira amutubwiye, anatubwira ko ari amafaranga 5000 uwo mugabo yamushukishije, aramusambanya anamutera iyo nda. Umugabo twamufashe, ari mu maboko ya RIB,sitasiyo ya Kanjongo.”
Avuga ko ku makuru bakurikiye, nyina w’umwana avuga ko atari azi ko umwana atwite, n’aho abimenyeye umwana akanga kumubwira uwamuteye iyo nda, umubyeyi yacecetse ntatange amakuru.
Ati: “Ntiyigeze atubwira ngo dufatanye dushakishe,twabimenyeye mu nama n’abaturage duhita dukurikirana dusanga ibivugwa ari ukuri.’’
Umubyeyi yasabwe gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo bikurikiranwe,umwana atangira kwitabwaho.
Harindintwali Jean Paul asaba ababyeyi kudaceceka amakuru nk’aya cyangwa na bo ngo bashukishwe utuntu babyungire mu miryango.
Yabibukije ko icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’amategeko mu buryo bwihanukiriye, asaba abagabo nk’aba bubatse, kimwe n’abasore kugendera kure iyi ngeso mbi.
Yanasabye abaturage buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, aho babonye abakekwaho ingeso mbi nk’izi zo guhohotera abana, bagatanga amakuru kare,bigakurikiranwa icyaha kigakumirwa kitaraba.
Nabihamywa n’urukiko azahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25, nk’uko bigaragara mu ngingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.