Kwibuka 31: Ubuhamya bw’uwarokotse Interahamwe zicaga Abatutsi zikabarya

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Niyibizi François, umwe mu bari bahungiye muri Sitade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bahuye n’akaga gakomeye cyane ubwo yisangaga ku rutonde rw’abacuruzi bakomeye n’abize Interahamwe zikabajyana aho zabiciraga zikabarya bimwe mu bice by’umubiri.

Mu buhamya yatanze ku wa  29 Mata,2025, ubwo  hibukwaga Abatutsi biciwe mu yari Komini Kamembe n’inkengero zayo, yavuze ko icyo gihe yari afite imyaka 17.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari mu Karere ka Rusizi aho yari yagiye gusura imiryango ye, nyamara akomoka mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke.

Avuga ko Abatutsi bari i Munyove aho yari ari, batangiye kwicwa, gutwikirwa, gusenyerwa no gusahurwa, batangira kwihishahisha mu bihuru bashakisha inzira izabageza kuri  Katedarali ya Cyangugu aho bumvaga ko nibahagera amakiriro azaba abonetse.

Bageze ahitwa mu Kadasomwa bahura n’Interahamwe zitemagura bamwe muri bo,bamwe barapfa,abandi bagera kuri Katedarali ari inkomere, nubwo bari bagerageje kwirwanaho bikanga.

Ati: “Twageze kuri Katedarali ku wa 14 Mata,1994. Ku wa 16 Mata, ni bwo uwari Perefe w’iyari Perefegitura ya Cyangugu, Bagambiki Emmanuel yazanye n’abajandarume na ba Superefe be, batubwira kujya muri Sitade ko ari ho tuzarindirwa neza, turamuhakanira, tumwerurira ko tutabyemera ari amayeri yo kutwica.”

Abonye babyanze yegereye uwari Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu Tadhée Ntihinyurwa, amusaba kubamubwirira bakajya kuri Sitade, Musenyeri ashaka kwanga Perefe arahatiriza cyane amwemeza ko nta kibazo bagira.

Musenyeri Ntihinyurwa yabagenze imbere abageza muri Sitade agaruka kuri Katedarali bararamo.

Ati: “Bukeye tubona n’ubundi Perefe Bagambiki azanye na ba Bajandarume n’Interahamwe bafite urutonde ruriho abari abacuruzi, abize n’abasore n’abagabo b’ibigango, barabahamagara babashyira ku murongo, barabasohora babajyana mu Gatandara ahari bariyeri, barababaga babarya zimwe mu nyama z’imibiri.

Kuva ubwo bajyaga baza gutwara abo bajya kwicira mu Gatandara, Interahamwe zikababaga zikabakuramo inyama z’imbere mu mubiri zirimo imitima, imyijima, impyiko n’izindi, abashishe cyane bakanabakuraho inyama z’amatako n’izindi bashaka.”

Arakomeza agira ati: “Hari umugabo witwa Vuningoma wahacuruzaga resitora n’ubu arahari n’umugore we, barafunzwe barangiza ibihano byabo barataha. Inzu bacururizagamo ni yo izo nyama zatekerwagamo izindi zikotswa, uwo mugore akazitekana n’ibitoki n’ibirayi akavanga, byashya akagaburira izo Nterahamwe, izindi nyama akazokereza boroshete n’ibitoki n’ibirayi byokeje zikarya, zikarenzaho inzoga.”

Avuga ko uwabanje kuhabagirwa akaribwa ari umugabo witwaga Karangwa Emile wari utuye i Munyove ubu ni mu Murenge wa Giheke, wari umucuruzi ukomeye afite inzu z’ubucuruzi i Kamembe.

Ati: “Twari kumwe anshikaho gato avuga ko agiye muri izo nzu ze, ko yumva ari ho yakirira. Ntibyatinze, bamukuramo bamwica urwo rupfu rubi, bamuriye inyama z’umubiri zibakukiramo. Icyo gihe kurya inyama z’abacu babigize umukino ku buryo tubara abarenga 100 bahaririwe.”

Babonye bagiye gushira baribwa nk’amatungo, biyemeza guhungira muri Zayire, bageze ku muhanda munini Kamembe-Bugarama abajandarume babasubiza kuri sitade.

Bagarutse batemagurwa umugenda muri sitade hagerayo mbarwa, na bwo babanza kwangirwa kuyinjiramo ariko umugabo wari uri muri Sitade imbere afata ishoka aca urugi barinjira.

Hashize ibyumweru bibiri, Bagambiki yagarutse hashize ibyumweru bibiri, akababwira ko bagiye kubajyana mu Nkambi ya Nyarushishi hari mu mashyamba ngo ni ho bazatekana.

Ati: “Batwurije amabisi batujyanayo twarapfuye mu by’ukuri kuko tutaryaga ngo tunanywe, tunageze muri iyo nkambi dukomeza kwicwa umwe umwe. Umunsi bari bateguye kudutsemba bucya abasirikare b’Abafaransa baza, tubyuka dusanga Interahamwe zatugose hose, dutabarwa n’uwari Umukuru wa Jandarumori Colonel Bavugamenshi arazidukiza zisubirayo, bucya Abafaransa bahagera nubwo na bo ntacyo batumariye kigaragara.”

Agaya Cyane uwari Padiri Laurent Ntimugura wabagaburiye ibyo kurya by’agashinyaguro bakiri muri Sitade, akanicisha Umucuruzi ukomeye witwaga Gapfumu na we baramubaga bamwotsanya n’ibitoki.

Gusa yagarutse ku butwari bwa Padiri Oscar Nkundayezu, wanagizwe Umurinzi w’Igihango, wabonye mugenzi we agaruye ibiryo we akabibagarurira kuri SItade ababwira neza n’ubwo atari azi gutwara imodoka neza.

Ashimira ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabatabaye kuko bumvise bakize ubwo bazibonaga zikabitaho ndetse abari imfu byi bakajyanwa mu bigo by’imfubyi.

Ati: “Nanjye najyanywe mu kigo cy’imfubyi, ndarerwa, ndakura, ubu mfite umugore n’abana batatu, ndiyubatse, umuryango navukijwe n’abawishe, uragenda ugaruka.”

Niyonsaba Félix, Komiseri ushinzwe ubukungu mu Muryango Ibuka ku rwego rw’Akarere, yasabye ko aho haririwe inyama z’Abatutsi  hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka nk’ayo ntazasibangane.

Ati: “Turasaba ko ahaririwe abacu mu Gatandara hatunganywa hagashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuko nk’iyo nzu batekerwagamo, bakanokerezwamo iracyatuwemo kandi si ko twe nka Ibuka tubibona.”

Niyonzima Olivier, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yashimangiye ko barimo gutegura uburyo bwo gushyira ikimenyetso cy’ahaririwe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi ni yo nzu yatekerwagamo ikanokerezwamo inyama z’Abatutsi bucurwaga aha mu Gatandara
Bivugwa ko aha ari ho batabaga ibice by’imibiri bisigaye ibindi bamaze kubirya, abandi bakabajugunya muri uyu mugezi wa Gatandara urasukira mu Kiyaga cya Kivu
Abayobozi bifatanije n’abaturage kwibuka Abatutsi barimo abakuwe muri Sitade ya Rusizi bakicirwa mu Gatandara bakaribwa
Umujyanama mu Karere ka Rusizi, Niyonzima Olivier, yavuze ko gushyira ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ahaririwe Abatutsi ari ngombwa
Niyonsaba Félix, Komiseri ushinzwe ubukungu muri Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Rusizi asaba ko ahaririwe Abatutsi mu Gatandara hashyirwa ikimenyetso
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mata 30, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE