Abarimu babangamiwe no kwishyurira ideni abo bishingiye muri SACCO

Hari bamwe mu barimu bagaragaza ko babangamiwe n’uburyo bwo kwishingirana bwashyizweho na ‘Koperative Umwalimu SACCO’ aho iyo uwo bishingiye ahemutse akayigendamo umwenda ari bo basigara bawishyura.
Bavuga ko kwishyura ideni batafashe bibakenesha, bigatera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kuko bituma bakora akazi badatekanye abandi bikabakururira amakimbirane mu miryango.
Abaganiriye n’Imvaho Nshya basaba ko kwishingirana byakurwaho kuko bidakwiye ko umuntu ahorwa ubuhemu bw’undi cyangwa Koperative Umwalimu SACCO igashakisha ubundi buryo ariko hatabayeho kubangamirana.
Kubwimana Anastaze (wahinduriwe amazina), wigisha mu Ishuri Ribanza riri mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko yakeneshejwe no kwishyurira mugenzi we wafashe inguzanyo ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Avuga ko ubu ari kwishyurira mugenzi we ibihumbi 720 Frw, bikaba byaragize ingaruka ku muryango we aho hari n’abana be babuze amafaranga y’ishuri.
Yagize ati: “Nasinyiye umuntu inguzanyo ya miliyoni 3.2 Frw, aza guhemuka ava mu kazi ayo mafaranga atayishuye ubu ndi kumwishyurira. Ni ibintu byankenesheje kuko nishyura amafaranga ntakoresheje kandi uwayakoresheje ahari.”
Avuga ko byateje amakimbirane mu muryango haba uwe ndetse n’uwo uwo yishingiye akomokamo, agasaba ko Kooerative Umwalimu SACCO yashaka ubundi buryo yishyuza abayifitiye amadeni hatabayeho gufatira amafaranga y’abishingizi cyangwa kwishingirana bikavaho burundu.
Kayitesi Dalia avuga ko bidakwiye ko mwarimu yakwishyurira mugenzi we kuko bimushyira mu byago ahubwo SACCO ubwayo ikwiye kureba uko yishyuza abanga kwishyura uko bikwiye.
Yagize ati: “Hari igihe ujya gusinyira umuntu akaba ari nka ayo mafaranga akaba ayajyanye hanze bikagusiga mu byago byo kujya kumushaka, SACCO ikagutegeka ngo uwo muntu wasinyiye genda umudushakire kandi bagakwiriye kumwishakira bakamwikurikiranira.”
Umuyobozi Mukuru wa Mwalimu SACCO Umwambaje Laurence, mu kiganiro na RBA, yavuze ko kwishingirana bitavaho kubera ko hari bamwe baba bangamiwe, ahubwo utabishaka yatanga ingwate.
Yagize ati: “Kuvanwaho ntibyavanwaho ahubwo twebwe turabirekeraho nk’amahitamo abiri uwumva adashaka gukoresha abishingizi azane ya ngwate.”
Yagaragagaje ko kuba barashyizeho abishingizi byari bigamije korohereza mwarimu udafite ingwate kubona inguzanyo nubwo hari abahemuka bagahindura akazi ndetse na konti zinyuzwaho imishahara bakazifungura mu yandi mabanki.
Uwambaje yavuze ko kugeza ubu mu abanyamuryango ibihumbi 81 bafite abishingizi, abatageze no kuri 1% bangana n’abantu 812 ari bo bahemutse gusa.
Ubwo yasobanuraga impamvu umukozi aba ari mwarimu wa Leta kandi agasabwa ingwate bishingiye gusa kuba umushahara we unyuzwa kuri kuri Koperative Umwalimu SACCO, ariko Leta itazamwishyurira cyangwa ngo yishingire ideni mu gihe yaba atacyishyuye inguzanyo yafashe.
Yagize ati: “Leta ntiyishingira ko igihe azaba yagiye ya nguzanyo twamuhanye mu myaka itanu amaze imyaka 2 yishyura itatu itarishyurwa Leta izakomeza kumwishyurira kandi atakiri umukozi.”
Koperative Umwalimu SACCO igaragaza ko muri Werurwe 2025, umutungo wayo wageze kuri miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyari 239 Frw wari uriho mu 2024.
Miliyari 200 Frw muri zo ziri mu banyamuryango binyuze mu nguzanyo zitandukanye bagiye bafata, mu gihe izindi 50 zikoreshwa muri Koperative mu buryo butandukanye.

Florida says:
Mata 30, 2025 at 11:37 amAbarimu badasinyiranye ngo babone credit harimo abatagira icyo bageraho kuko nta ngwate bagira