Musanze: Ahereye ku bihumbi 150 yihemba miliyoni ku kwezi

Sebahungu Jakson wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, avuga ko yatangiriye ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 150 mu 2022, kuri ubu akaba yinjiza asaga miliyoni ku kwezi.
Uyu mugabo uvuga ko yajyaga akorana n’abongerera agaciro amata aho bakoraga yawurute, nawe yahisemo kujya kwikorera, kandi byamuteje imbere ndetse aha n’abandi akazi.
Yagize ati: “Natangiye namamariza abandi bakoraga yawurute, hakaba ubwo njyanye ibicuruzwa byabo ku isoko ku buryo ku gacupa kamwe ka yawurute nakuragaho nibura amafaranga atarenga 7000 mu cyumweru, narakomeje ndizigamira ngeze ku bihumbi 150, niyemeza gukora yawurute ku giti cyanjye, ntangirira kuri litiro 20 kugeza ubwo ngeze kuri litiro 200 ku munsi.”
Semuhungu akomeza avuga ko ikindi cyatumye ashora mu mata ari uko yabonaga uburyo ababyeyi be bahendwa ku mata ahitamo koyongerera agaciro, kandi ngo ahangire abandi akazi
Yagize ati: “Nabonaga uburyo amata iwacu asa napfa ubusa aho litiro yaguraga amafaranga 100, nshingiye ku bumenyi buke rero natangiye gukora yawurute ariko bitari bya kinyamwuga, ariko nza kugira amahirwe Kilimo Trust, impa amahugurwa noneho niyemeza gukora bya kinyamwuga kugeza n’ubwo abakozi banjye bahugurwa mfite abakozi 6 bahoraho n’abandi ba nyakabyizi, iyo nabahembye bose simbura gusagura asaga miliyoni imwe, ndasaba urubyiruko gutangirira ku mafaranga make bafite kandi bajye bizigama”.
Umwe mu bakozi batunganya bakanongera agaciro amata ikuramo yawurute n’ikivuguto bavuga ko bagenda biteza imbere nk’uko Ishimwe Clenie abivuga.
Yagize ati: “Kampani nkoramo, natangiye kuyikoramo mu 2022, maze guhabwa amahugurwa na Kilimo Trust, icyo gihe kandi nabwo nari umunyeshuri, maze kumva ko bakora ibyo nahuguwemo rero nasabye hano akazi, ubuzima bwanjye ni hano mbukura ari imyambaro, ibiribwa ndetse naguzemo inka kuri ubu ifite agaciro ka miliyoni n’ibihumbi 300, kuko ifite ikimasa kimaze umwaka, Sebahungu yatubereye urugero mu kwihangira umurimo no kuwuha abandi”.
Kamanzi John ni umwe mu bafite ubumuga na we avuga ko ari ho akura amafaranga yo kumutunga
Yagize ati: “Semuhungu uyu, umushinga yateguye wankuye mu bwigunge, ni ho nkura amafaranga kuko njyewe akazi kanjye ni ako gushyira imifuniko ku macupa kandi mbikora neza, nsaba urubyiruko ko rwajya rushishikara mu kwihangira imirimo kuko n’ubwo uyu washinze iyi kampani yarangije kaminuza ariko ntabwo yiriwe ajya gusaba ahandi akazi, ahubwo yaragahanze natwe tuboneraho.”
Sebahungu Jakson avuga ko agereranyije abo akoresha ku kwezi abahemba agera kuri 900k ku kwezi.
Mu Karere ka Musanze habarurwa urubyiruko rugera kuri 75 rwafashijwe guhanga umurimo.
