UAE na Somalia byanyuzwe n’amasezerano y’u Rwanda na RDC

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Amahanga akomeje kunyurwa n’intambwe yatewe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yo gusinyana amasezerano y’ibanze abonwa nk’umuyoboro wo kuzahura umubano no gushakira hamwe igisubizo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Amahanga akomeje kugaragaza uburyo yishimiye kuba ibihugu byombi byageze ku kwiyemeza gutangiza gahunda itanga icyizere cy’amahoro n’umutekano mu Karere n’ubutwererane buzira amakemwa.

Mu bihugu byishimiye iyo ntambwe harimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Repubulika ya Somalia bishimangira urugendo rw’amahoro n’umutekano mu Karere no ku Mugabane w’Afurika.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, yashimye imbaraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zashyize mu koroshya isinywa ry’amasezerano y’ibanze agena amahame ngenderwaho mu rugendo rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Yanashimye kandi uruhare rwa Qatar mu kwakira ibiganiro by’i Doha, ndetse n’umusanzu w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Imiryango yo mu Karere mu gukurikirana ibiganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe.

Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan yashimye kandi ubufatanye bw’Umuryango Mpuzamahanga mu guharanira ko ayo masezerano ashyirwaho umukono, bikaba bishimangira akamaro k’ubufatanye mu gushakira hamwe ibibazo by’Akarere, no gukemura amakimbirane binyuze mu nzira za dipolomasi.

Sheikh Shakhboot bin Nahyan yashimangiye ko umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu byombi ushimangira ubufatanye bwa UAE na Afurika, bityo icyo gihugu kikaba cyiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda nk’izi ziharanira umutekano n’uburumbuke ku mugabane.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Somalia yakiriye neza iyo ntambwe ibona nk’iy’agaciro gakomeye kuko igaragaza intangiriro y’ikiragano gishya kiganisha ku mahoro arambye, umutekano n’iterambere ry’ubutwererane buhamye mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Somalia yatangaje ko banyuzwe n’ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kwimakaza ibiganiro na dipolomasi.

Itangazo ryashyizwe hanze riragira riti: “Guverinoma ya Somalia yakiranye yombi amasezerano y’ibanze y’amateka yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda, babifashijwemo na USA. Iyi ntambwe y’ingenzi ishimangira intambwe yubaka iganisha ku mutekano n’amahoro by’Akarere ndetse no kongerera imbaraga ubutwererane bw’Akarere k’Ibiyaga Bigari.”

Somalia yashimangiye ko kwimakaza amahoro hagati y’u Rwanda na RDC bidatanga inyungu ku bihugu byombi gusa ahubwo binatanga umusaruro ufatika ku mutekano, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’amamiliyoni y’abaturage bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Guverinoma ya Somalia yaboneyeho gushimangira ko itazatezuka ku gushyigikira ibiteganywa n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’amahame remezo y’Umuryango wa Afurina Yunze Ubumwe, ari na byo bishimangira kubaha ubusugire bw’ibihugu, gukemura ibibazo mu mahoro, ndetse no kubahana mu bihugu.

Guverinoma yakomeje igira iti: “Turashimangira ko gahunda iyobowe neza ishingiye ku kwiyemeza kw’Akarere ari ingenzi mu kugera ku mahoro n’iterambere birambye muri RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

Ibihugu nka Somalia na UAE kuba bishyigikiye isinywa ry’ayo masezerano y’ibanze bishimangira uburyo amahanga akomeje kugaragaza ubushake mu guharanira ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kabona amahoro n’umutekano mu buryo burambye.

Minisitiri n’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko isinywa ry’ayo masezerano ryanabaye intandaro yo kwiyemeza gushyiraho uburyo bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iva mu mahanga n’andi matsinda ateza impungenge z’umutekano ku bihugu byasinye amasezerano.

Ibihugu byombi byiyemeje gutangiza no kwagura ubutwererane mu iterambere bihuriyeho nko guteza imbere gahunda z’amashanyarazi, Imicungire ya Pariki z’Ibihugu, gukura imbogamizi mu ruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kunoza inzira z’ubucuruzi bwayo zihuza ibihugu byombi ku bufatanye bwa USA n’abashoramari bo muri Amerika.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 28, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE