Kigali: Bibeshye ko malariya yacitse badohotse irabazonga

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 27, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu basore n’inkumi batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamaze igihe kirekire bizera ko malariya yacitse itakibaho, ibyo bikaba byarabashyize mu kangaratete kuko nyuma yo kudohoka ku ngamba zo kuyirinda byarangiye bayirwaye.

Abo biganjemo abatuye mu karere ka Gasabo; bavuga ko batangiye kugira ibimenyetso by’uburwayi nko gucika intege no kubabara umutwe no mu ngingo, bakagira ngo ni ubundi burwayi ariko baza gutungurwa basanzwemo malariya.

Bavuga ibyo mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko muri Werurwe 2025, akarere ka Gasabo kagize abarwayi ba malariya  barenga ibihumbi 13, mu gihe umwaka ushize mu Rwanda habaruwe ibihumbi 800 bayirwaye.

Muhire Charles, utuye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, avuga yatunguwe no kujya kwivuza bakamubwira ko arwaye malariya.

Agaragaza ko yari amaze imyaka irenga 6 atayirwara ariko atarara no mu nzitiramibu cyangwa ngo asibe ibihuru bimukikije.

Yagize ati: “Sinari ncyibuka kurara mu nzitiramibu ko bibaho, ariko nyuma yo kuremba ngasangwamo malariya byamfunguye amaso nibuka gukora amasuku no gutera umuti wica imibu.”

Karangira Celestin, utuye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, nawe avuga ko hari inshuti ye iherutse kuyirwara ariko nyuma aza kwivuza arakira.

Avuga ko nyuma yo kumva ko inshuti ye irwaye malariya batunguwe no kumva umusore uyirwaye kuko ngo bari basigaye bayita indwara y’abana.

Yagize ati: “Yambwiye ko bamusanzemo malariya numva ntibibaho kuko sinari mperutse kumva umuntu mukuru uyirwaye. Gusa kuva yakira yashatse umuti wica umubu kuko yari imuhitanye.”

Bavuga ko nubwo batubahirizaga ingamba zo kurwanya malariya bari bazizi ari uko gusa hari harabayeho kudohoka kuko babonaga yaracitse.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) busaba abantu  kongera gukaza ingamba z’ubwirinzi bwa malariya kuko yongeye kwaduka, kandi ko yibasira abantu benshi idatoranya ku buryo  buri wese ashobora kuzahazwa na yo.

Umuyobozi wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, avuga ko u Rwanda rwugarijwe na malariya, bityo hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kuyirwanya nubwo hari ingamba zafashwe.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane tugomba gukomeza kurwanya kuko byagiye bigaragaragara ko malariya ihangayikishije Isi n’igihugu cyacu. Twafashe ingamba zitandukanye zo guhangana kandi turabizi ko twese twifatanyije tuzayitsinda.”

Mu mezi ane ashize, mu Mirenge 20 yabaruwe mu gihuguifite malariya nyinshi 15 muri yo ni iyo muri Kigali, hakazamo n’indi ariko yo mu Karere ka Nyagatare (mu Burasirazuba) na Gisagara (mu Majyepfo).

Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025, igaragaza ko Umujyi wa Kigali iri ku isonga mu zugarijwe na Malariya  aho  mu Turere tuyigize aka Gasabo kayoboye utundi mu gihugu n’abarwayi 15 409, Kicukiro igakurikiraho n’abarwayi 10 473, aka Nyarugenge kakaza ku  mwanya wa gatanu n’abarwayi 5 161.

Mu ngo za bamwe mu batuye mu bice binyuranye badohotse ku gukuraho ibihuru, gusiba ibinogo, malariya irabinjirana
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 27, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE