Nta nzira y’ubusamo ihari- Makolo ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na RDC

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ko rwasinyanye na RDC amasezerano agamije amahoro hagati y’ibihugu byombi ariko yibutsa ko nta nzira y’ubusamo ihari, ahubwo impande zose zirebwa na yo zigomba kuyubahiriza kugira ngo agerweho mu buryo burambye.

Ayo masezerano akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro arambye ibihugu byasinyanye, bibifashijwemo na Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ni igikorwa cyabereye i Washington, D.C ku wa 25 Mata 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner wari uhagarariye RDC babifashijwemo na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Yolande Makolo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye ayo masezerano ariko yibutsa ko kugira ngo agerweho impande zose bireba zikwiye kubigiramo uruhare kandi zigashyiramo imbaraga zihagije.

Yagize ati: “Gusinya amazerano y’amahame y’ibanze, agamije amahoro, yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC, yari ahagaririwe n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, aragaragaza impinduka nziza kandi ziganiriweho zigamije gukemura ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, mu buryo bunoze”

Yunzemo ati: “Nta nzira y’ubusamo ihari, kandi impande zose zirebwa n’iki kibazo zigomba kubishyiramo imbaraga zifatika, kugira bigerweho bya nyabyo.

U Rwanda ruzakomeza gushyigikira inzira z’amasezerano agamije amahoro, kuko ari yo azakemura ibibazo byose, harimo umutekano muke, iby’imiyoborere n’ibyo guteza imbere ubukungu bw’Akarere.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Minisitiri Amb Nduhungirehe we yatangaje ko mu gusinya amazerano biyemeje gusigasirana mu iterambere.

Yagize ati: “Abitabiriye ibiganiro biyemeje gushakira hamwe gushyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa byo kubungabunga umutekano, bugamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’iy’abagizi ba nabi, yibasira umutekano w’ibihugu byitabiriye   ibi biganiro.

Yakomeje ati: “ […] Abitabiriye ibiganiro kandi biyemeje gutangiza  cyangwa kwagura ubufatanye ku byihutirwa basangiye, birimo iterambere ry’ingufu za hidroelektrike, imicungire y’amaparike y’igihugu, kugabanya ingaruka ku bikorerwa mu mabuye y’agaciro, no gushyiraho imigendekere myiza, isobanutse kandi yubahirije amategeko agenga icukurwa ry’amabuye y’agaciro (uva ku bucukuzi ukagera ku isuku n’itunganywa ryayo), ibi byose bikazahuzwa hagati y’ibihugu byombi, ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abashoramari bayo.”

Imyaka isaga itatu irashije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, urwanira uburenganzira bwa bene wabo.

U Rwanda na rwo rwakomeje kugaragaza ibirego bya Leta ya Congo ko nta nshingiro bifite ahubwo rukavuga ko bishingiye ku kwihunza inshingano kwa Guverinoma ya RDC aho yananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwayo aho ifatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ukomeje no gukwirakwiza imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside yica, ikanahohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Habimana theoneste says:
Mata 26, 2025 at 2:34 pm

Nibyiza kumwanzuro bafashe turabashyigikiy

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE