Yahaye u Rwanda Karidinali wa mbere, kimwe mu byo Papa Francis azibukirwaho- Dr Ngirente

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze byinshi mu byo Nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis azibukirwaho nka Leta imushimira, harimo no kuba yarahaye u Rwanda Karidinali wa mbere mu mateka yarwo.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, mu misa yo gusabira no kwizihiza ubuzima bwa Papa Francis, witabye Imana ku wa Mbere tariki 21 Mata 2025.

Yagize ati: “Papa Francis yahaye u Rwanda, Cardinal wa mbere mu mateka yarwo. Tariki 22 Ukwakira 2020, ni bwo uwari Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe ‘Cardinal’ aba uwa mbere ugeze kuri urwo rwego mu mateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda.”

Hari ku itariki ya 22 Ukwakira 2020, ubwo uwari Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe ‘Cardinal’ aba uwa mbere ugeze kuri urwo rwego, avuga ko ari iby’agaciro kuri Kiliziya Gatulika mu Rwanda n’Igihugu muri rusange, amushimira ko yanashyizeho benshi mu Bepisikopi u Rwanda rufite.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashimye ibikorwa byiza byaranze Papa Francis, haba ku rwego rwa Kiliziya ndetse no ku Isi muri rusange.

By’umwihariko nyuma y’aho Papa Francis yaciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatulika muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye asize umubano wa Kiliziya n’u Rwanda ukomeye.

Nyakwigendera Papa Francis yaranzwe no gukunda abantu bose cyane cyane abakene, intamenyekana n’abari mu kaga.

Misa yo gusabira Papa Francis, yayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, ibera muri Paruwasi Regina Pacis, i Remera.

Yitabiriwe n’Abapiskopi bo mu Rwanda, Abapadiri n’Abihayimana mu miryango itandukanye, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan, abaminisitiri n’abakirisitu.

Mbere y’uko misa itangira, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yanditse ubutumwa mu gitabo cyagenewe ubutumwa bwo gusabira Papa Francis.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan, yagarutse ku mateka ya Papa Francis, wavukiye i Buenos Aires muri Argentine, ku itariki ya 17 Ukuboza 1936. Ababyeyi be bamwise Jorge Mario Bergoglio, aza kwiyegurira Imana, ndetse ahabwa Ubupadiri mu Kuboza 1969.

Ku wa 28 Gashyantare 2013 ni bwo yasimbuye Papa Benedigito wa XVI weguye kuri izo nshingano.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uteganyijwe ejo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Analdo Sanchez Catalan
Abakirisitu bitabiriye misa yo gusabira Nyakwigendera nyiricyubahiro Papa Francis
Abaminisitiri, abihayimana, abayobozi n’abakirisitu baje mu misa yo gusabira Papa Francis
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu gitambo cya misa yo gusabira Papa Framcis
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 25, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE