U Rwanda na RDC bagiye gusinyira amazerano y’ibanze muri Amerika

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko basinyana yiswe “ay’ibanze” abimburira andi ashobora kuzasinywa mu gihe kiri imbere.
Ayo masezerano azwi nka Accord de Principe, ateganya ko impande ziganira ku bishobora kuzaba bikubiye mu masezerano ya nyayo ariko ikaba ari intambwe ikomeye mu gutangira urugendo rw’imikoranire.
Biteganyijwe ko asinywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata i Washington D.C. muri Leta Zubze Ubumwe z’Amerika, mu biganiro bafashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika, Marco Rubio, ni we wakira Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda hamwe na Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner uhagarariye RDC, mu muhango wo gusinya ayo masezerano, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika.
Uyu muhango uteganyijwe kuba saa 8 z’ijoro ku isaha ya Kigali (saa munani z’amanywa i Washington D.C.).
Ibisobanuro birambuye by’ayo masezerano ateganywa gusinywa ntabwo byatangajwe ku mugaragaro, gusa ni intambwe itewe mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka inzira zo kuzahura umubano wabyo umaze imyaka myinshi urimo agatotsi gashingiye ku mateka.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri Amb Nduhungirehe na Wagner baragirana ibiganiro byihariye na Christopher Landau, Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika.