Yahungiye ibikomere bya Jenoside muri Canada, ahasanga ibyamuteye kwandika igitabo

Mukunde Mukuralinda Gustave avuga ko yavuye mu Rwanda ajya mu gihugu cya Canada, ashaka kwiyibagiza ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ntibyamushobokera ahubwo birangira ayo mateka mabi ayanditseho igitabo.
Ni igitabo yamurikiye i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2024, yise “The Snowfall” bishatse kuvuga “kugwa k’urubura rudasanzwe.”
Mukuralinda amaze imyaka 18 mu gihugu cya Canada, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 11 y’amavuko.
Yagize ati: “Nkuko bajya bavuga ngo umuntu asiga ikimwirukankana ntasiga ikimwirukamo, ubundi mbere y’uko njya muri Canada, iwacu twari ipfubyi zirera nderwa na bakuru banjye.”
Yaje kubona akazi kamufasha kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze, ndetse hari n’ubuzima yanyuzemo mu mashuri yize hanyuma akomeza kurwana intambara yo kuvuga amateka y’ibyamubayeho ariko nyuma aza kunanirwa.
Ati: “Ndavuga nti mbonye noneho amahirwe yo kujya hanze y’Igihugu, ntaho nzongera guhurira n’ibi bintu. Ariko ngezeyo ni ho natangiye kwibana mu nzu njyenyine gusinzira bikananira”.
Yavuze ko nubwo yahunze ibyo yabanaga na byo mu Rwanda, hari imiryango yita ku barokotse Jenoside n’inshuti zamufashaga gukira ibikomere, ahitamo guhangana n’ibyo bibazo cyane ko na mbere hose yari yarimeje kuvuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Irondaruhu no kugeraka amateka ya Jenoside byamuteye kwandika
Umwanditsi Mukuralinda yasabanuye ko muri Canada yasanzeyo irondaruhu no kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho benshi bazi gusa ibyavuzwe muri Filimi Hoteli Rwanda yanditswe na Paul Rusesabagina agoreka amateka ya Jenoside.
Ati: “Urabona hari ahantu tuba [Canada], uhura n’umuntu ukamubwira uti mva mu Rwanda, agahita akubwira ati ndahazi, narebye Hoteli Rwanda.”
Avuga ko yahoraga asobanura ukuntu iyo Filimi idatanga amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abonye ko ahora asabanura kenshi, yigira inama yo kwandika igitabo kivuga ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bizafashe benshi.
Ati: “Noneho ngashaka gusobanura nyihereye mu mizi, aho yahereye muri 1959 na 1960, n’uko yahagaritswe n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yaho mu bumwe n’ubwiyunge.”
Impamvu yise igitabo The Snow Fall n’aho bihurira n’amateka yanyuzemo
Umwanditsi Mukurarinda asobanura ko iyo nkuru yanditse mu buryo bwa gihanga kandi yasanze Snow ari urubura ruhangayikisha Abanya-Canada bose abisanisha n’uko Jenoside yokorewe Abatutsi yagize ingaruka ku Banyarwanda bose.
Ati: “Iyo uhuye n’Umunyakanada akubaza niba warabonye urubura agatangara cyane. Ati ‘niba utararubonye sinzi niba uzarurokoka. Iyo baganira baganira imbeho ntabwo bajya bayimenyera, nanjye nandika natekereje abarokotse Jenoside, ntekereza abatuye Isi, kandi byose ni igice cy’ubuzima bwanjye.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, yashimye Mukuralinda Gustave wanditse igitabo ku mateka ya Jenoside ahamya ko kizafasha benshi by’umwihariko urubyiruko.
Yamusabye kandi no kukimenyekanisha ku Isi yose, kugikura mu Cyongereza akagihindura mu ndimi nyinshi ngo benshi bazabafashe kumva ubutumwa burimo.
Dr. Bizimana yumvikanishije ko abantu bose bakwiye kwihatira kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo amateka atazibagirana.
Yagize ati: “Tugomba kwandika amateka yacu mbere ya Jenoside ntiyanditswe. Iyo umuntu asoma igitabo nk’iki amenya inkuru y’abasekuruza, itaramenyekana, igarutse ikandikwa nyuma y’imyaka 60. Ntabwo ababyeyi bari bemerewe kuvuga ko ababo bishwe kuko Leta itabishakaga.”
Icyo gitabo ni cyo cya mbere Mukurarinda Gustave asohoye, akaba yaracyanditse mu gihe cy’imyaka 8.
Ubusanzwe anazwiho guhangana no kuvuguruza abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko abari mu bihugu by’u Burayi.







