Amakuru y’ingenzi ku Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mata 2025

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV 7), bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu.
Ubu bushakashatsi bwibanda ku gipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’ubukungu n’imibereho myiza, bwerekanye ko habayeho impinduka nziza ku bipimo by’ingenzi by’ubukungu n’imibereho myiza hagati ya 2017 na 2024.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko miliyoni 1.5 bakuwe mu bukene, aho igipimo cy’ubukene cyagabanyutse kikava kuri 34,8% mu 2017 kikagera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwavuye kuri 11,3% bukagera kuri 5,4%.
Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zariyongereye ziva kuri 34% mu 2017 zigera kuri 72% mu 2024, impinduka nziza cyane zikaba zaragagaye mu bice by’icyaro.
Nanone kandi, Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse 2025/2026-2027/2028.
Ingengo y’lmari y’uyu mwaka (FY 2025/2026) izibanda ku guteza imbere ubukungu butajegajega kandi burambye. Ibi bivuze ko hazongerwa ingano y’amafaranga akusanywa imbere mu Gihugu ndetse hashimangirwe n’uruhare rw’urwego rw’abikorera mu bukungu bw’lgihugu.
Ku bijyanye n’amafaranga ateganyijwe gukoreshwa, Guverinoma izakomeza kwibanda ku gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje muri Gahunda ya Kabiri y’lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), igenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi by’ishoramari ndetse n’imishinga yatangiye mu nzego z’ingenzi zirimo kwihaza mu biribwa, ubuzima, uburezi, ibikorwaremezo by’imihanda, amazi no kugezwaho amashanyarazi.
Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera.
lyi ni politiki ishyiraho imirongo ngenderwaho ku mishinga yita ku bidukikije mu rwego rwo guhuza ishoramari n’ibigomba kwitabwaho hagamijwe koroshya ishoramari mu mishinga yita ku bidukikije.
Inama y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda. Amavugurura ateganyijwe ashingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Impinduka z’ingenzi zirimo uburyo bw’amanota y’imyitwarire, bugena amanota atangwa buri mwaka, mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’ibinyabiziga kwitwara neza no guhana abakora amakosa.
Ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu Iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa, Itegeko kandi risobanura uburyo bwiza bwo gukomeza guteza imbere uru rwego, harimo nko gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga.
• Umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
• Iteka rya Perezida rigenga ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda.
• Iteka rya Perezida rigenga Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda.
• Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya gisirikare bigirirwa ibanga.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike.
Mu bindi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya mbere Gicurasi 2025 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rizakinwa ku nshuro ya 5. Imikino izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025, ni iy’itsinda ryiswe Nile Conference.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Umutekano ku Mugabane wa Afurika, izaterana ku nshuro ya mbere.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 13 Kamena 2025, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika igamije kwimakaza ikoranabuhanga mu buhinzi.