CECAFA 2022: Ikipe y’u Rwanda mu bagore iratangira ikina na Uganda

Taliki 01-06-2022
Djibouti-Burundi (Njeru-12h00)
Uganda-Rwanda (Njeru-15h00)
Kuva kuri uyu wa Gatatu taliki 01 kugeza 11 Kamena 2022 mu mujyi wa Njeru muri Uganda hagiye kubera irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba mu mupira w’amaguru mu bagore “CECAFA Senior Women’s Championship 2022”.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hateganyijwe imikino ibiri irimo uhuza ikipe ya Djibouti n’u Burundi saa saba (13h00) muri Uganda akaba ari saa sita (12h00) mu Rwanda.
Nyuma y’uyu mukino harakurikiraho umukino wa Uganda yakiriye irushanwa n’ikipe y’u Rwanda “Amavubi”. Uyu mukino uraba saa kumi (16h00) muri Uganda akaba ari saa cyenda (15h00) mu Rwanda.

Mbere y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Habimana Sosthène atangaza ko abakinnyi bose bameze neza kandi biteguye guhatana bakegukana intsinzi ku mukino wa mbere.
Muri iyi mikino ya CECAFA, ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda A hamwe na Uganda, u Burundi na Djibouti naho itsinda B ririmo Tanzania, Ethiopia, Sudan y’Epfo na Zanzibar.
Abakinnyi 23 ikipe y’u Rwanda izifashisha muri iri rushanwa
Hari Nyirabashyitsi Judith, Itangishaka Claudine, Umuhoza Jeanne Pauline, Nibagwire Sifa Gloria, Uwimbabazi Immaculee, Muhawenimana Constance, Mukahirwa Providence, Maniraguha Louise, Mukantaganira Joselyne, Uzayisenga Lydia, Umuziranenge Irena, Mukarwego Marie Claire, Kalimba Alice, Mukandayisenga Nadine, Mukeshimana Jeannette, Uwamahoro Marie Claire, Usanase Zawadi, Nibagwire Liberathe, Mukeshimana Dorothee, Dukuzumuremyi Marie Claire, Iradukunda Callixte, Ibangarye Anne Marie na Uwase Grace.
Umutoza mukuru ni Habimana Sosthène wungirijwe na Mbarushimana Shabani na Mukashema Consolee naho Maniraguha Claude akaba ari umutoza w’abanyezamu.
Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe ya Uganda
