The Ben yegukanye ibihembo bitatu muri EAEA

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi The Ben yegukanye ibihembo bitatu muri bitanu yari ahataniye muri ‘East African Arts Entertainment Awards byatangiwe muri Kenya.

Ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 06 Mata 2025, bitangirwa i Nairobi muri Kenya.

Bimwe mu bihembo The Ben yegukanye birimo igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka mu Rwanda (Best Artist in Rwanda), Indirimbo y’umwaka ifite amashusho meza mu Rwanda (Plenty), hamwe n’indirimbo y’umwaka yakunzwe cyane mu Rwanda (True Love).

Akaba atarashoboye kwegukana ibindi bibiri yari ahatanyemo, birimo igihembo cy’indirimbo y’umwaka yakoranye n’undi muhanzi (Best Friend), n’igikombe cy’umuhanzi mwiza ku mugabane wa Afurika.

Uretse The Ben wegukanye bihembo bitatu, hari abandi bahanzi batambukanye umucyo muri iryo rushanwa, barimo Tems wegukanye Best Global African Female Artist ( Umuhanzikazi nyafurika mwiza ku rwego rw’Isi), Chris Brown na Davido begukanye Best International/Global Collaboration (indirimbo nziza ihuriweho n’abahanzi ku rwego mpuzamahanga), babikesha indirimbo bise ‘HMMM.

Diamond Platinumz we yegukanye Best Global African Male Artist, Wizkid yegukana Global Album of the year hit album abikesha album yise ‘Murayo’ n’abandi batsinze mu byiciro bitandukanye.

The Ben atsindiye ibi bihembo mu gihe ateganya gukorera ibitaramo muri Uganda, mu rwego rwo gusogongeza abakunzi b’umuziki we umuzingo (Album) ye ‘Plenty Love’ mu gitaramo giteganyijwe kubera i Kampala muri Serena Hotel tariki 17 Gicurasi 2025.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE