Muhanga: Bagaragaza impungenge zituma batajya gucururiza mu isoko bimuriwemo

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye bacururizaga mu isoko rya Nyabisindu ririmo kubakwa bavuga ko bafite impungenge zishingiye ku bushobozi, bakaba batarimukiye mu isoko rishaje riri mu mujyi Akarere kabaye kabimuriyemo batinya ibiciro byaryo, bagakomeza gucururiza mu muhanda.

Abo baturage bavuga ko kuba isoko ryari rihasanzwe ryarimuriwe mu Mujyi wa Muhanga, byabaye intandaro zo gucururiza mu muhanda.

Uwizeyimana Therese utuye mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gitarama, Umudugudu wa Nyabisindu yagize ati: “Abaturage bakorera mu nzira (kandi bidakwiye, bibaye byiza bafashwa kwegerezwa isoko bakanashishikarizwa kujya hamwe n’abandi kuko hano iyo imvura iguye babura uko banura ibintu bimwe bikanyagirwa.”

Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, bakorera mu buryo bw’ubuzunguzayi muri uwo Murenge bavuze ko babangamiwe cyane n’izuba ndetse n’imvura igwa ibatunguye ndetse no kuba birukwaho n’aba Dasso, bagasaba ko iryo soko ryakubakwa vuba bakabona ah gukorera heza.

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Hano ntabwo twishimiye kuhakorera kuko si byiza ariko ubuzima twari tumenyereye ni ubwo gucuruza n’ubwo igishoro cyanjye kitanjyana mu mujyi wa Muhanga kubera ko byansaba amafaranga y’aho najya mbibika.”

Yakomeje agira ati: “Mbere hano twakoraga iyo bwabaga, tukabasha kuhashobora kuko ryari isoko riri hafi kandi rihuye n’igishoro cya benshi.”

Undi yagize ati: “Hano hahoze isoko bararyimura, bararisenya barijyana mu Mujyi, njye nakoreragamo ariko kugeza ubu ndeba ubushobozi bwanjye, ngasanga butanjyana muri Mujyi wa Muhanga n’ibiciro byaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, yabwiye Imvaho Nshya ko isoko ryari ryubatse i Nyabisindu muri uwo Murenge n’ubundi rihari, ryasenywe ririmo kubakwa neza, hagati ah bakaba barimuriwe mu rindi rishaje riri mu Mujyi wa Muhanga hatari kure y’iryo bahozemo rya Nyabisindu.

Yagize ati: “Hari isoko rihari turi kubaka muri uwo Murenge wa Nyamabuye (Nyabisindu), ahahoze iryo soko. Bazarikoresha ni ryuzura kandi hari n’andi masomo yubatswe mu Mirenge yegereye Umujyi abakikije, turabashishikariza kuyajyamo nayo.”

Yakomeje agaragaza ko amasoko Akarere kubaka aba ari amasoko y’abantu bose buri wese ku kigero cye, bityo ko abona n’abandi bakiri mu muhanda bayajyamo bagakora.

Ati: “Kugeza ubu isoko basaba ririmo kubakwa kandi n’ubundi ni rigenewe abaturage bacu nirimara kuzura abaturage bose bemerewe kurikoreramo.”

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mata 14, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE