Kwibuka 31: Brig. Gen Gakwerere yabaruye Abatutsikazi bashakanye n’Abahutu arabicisha

Ubwo Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste (Ezechiel) yashyikirizwaga u Rwanda nyuma yo gufatirwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inkuru zatangajwe ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ziganje mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ariko abaturage b’aho akomoka bagaragaza ko na ho yahayogoje.
Abo baturage ni abo mu Murenge wa Kanyinya mu yahoze ari Komini Shyorongi, ubu ni mu Karere ka Nyarugenge, ari na ko yakomokagamo. Mu byo yahakoze bitazibagirana ni uko yabaruye abagore b’Abatutsikazi bashakanye n’abitwaga Abahutu abashumuriza Interahamwe ngo zibice.
Gen Gakwerere wahoze mu buyobozi bw’umutwe w’iterabwobawa FDLR, avuka mu Mudugudu wa Nyakirambi mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Abavuganye n’Imvaho Nshya bemeza ko mu mpera z’ukwezi kwa Mata no mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurusi yageze muri uwo Murenge avuye mu Karere ka Huye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho ashinjwa kuba yari mu boherejwe kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, akaba yaranagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe n’abarimo Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
Bamwe mu baturage bamuzi neza bemeza ko akigera muri Kanyinya yasanze Jenoside yarabaye ariko Abatutsikazi bashakanye n’abatarahigwaga ngo bari bataricwa, aba ari we utangiza gahunda yo kubatsemba bagashiraho.
Bayingana Jean Claude warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya, yahamirije Imvaho Nshya ko ubwo Jenoside yarimo ikorwa, Gen Gakwerere yavuye i Butare aje gusura umuryango ubwo Jenoside yari ikomeje hirya no hino mu gihugu.
Agira ati: “Yaraje akora urutonde rw’abagore b’Abatutsikazi bari batunzwe n’Abahutu araza aravuga ati nk’ahangaha kwa Munyensanga hari Umututsikazi, kwa Nsabimana hari umugore w’Umututsikazi, ati bano bagomba kwicwa.
Icyo gihe hari hamaze kwicwa umugore wa Mudadari, noneho Gakwerere amaze kugaragaza urutonde rw’abataricwa, Interahamwe zigenda zisubira inyuma zigenda zica abari basigaye.”
Ibi byanagarutsweho na Karamage, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanyinya ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya mu yahoze ari Komini Shyorongi, basaba Leta y’u Rwanda kuzageza Brig. Gen. Gakwerere i Kanyinya na ho akahaburanishirizwa kuko yahakoreye Jenoside.
Harakekwa ko Brig. Gen. Gakwerere yimuriye Umuryango we muri Uganda mu myaka 6 ishize
Rwagasore Marcel, umuturage wo mu Mudugudu wa Nyakirambi mu Kagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya, yatembereje Imvaho Nshya aho Brig. Gen Gakwerere avuka.
Imvaho Nshya yasanze kwa se harabaye amatongo kuko abari bayirimo hashize imyaka 6 bagiye muri Uganda, akaba ari umuryango we wahabaga.
Inzu ya se na Nyina iri mu gihugu kuko yasizwe n’abana be bivugwa ko bajyanywe na Brig. Gen. Gakwerere muri Uganda.
Binavugwa kandi ko ari ho barumuna be na bashiki be bahagurukiye bajya muri Uganda, biturutse ku kuvugana (communication) hagati yabo na Brig. Gen Gakwerere.
Ati: “Hariya hari ibiraro, inka bazisize mu biraro n’ibitanda by’imyumbati banikagaho. Murumuna we wasigaye yagiranye amakimbirane n’umugore we kubera yuko yavugaga ko yibeshye agashaka Umututsikazi.”
Mfizi Fulgence wavugaga ko yibeshye agashaka Umututsikazi, yahise asanga bashiki be muri Uganda.
Rwagasore akomeza agira ati: “Ajya kugenda asa nk’uwari warabiteguye kuko yasize akodesheje ubutaka igihe kirekire kubera ko yari yaragiranye amakimbirane n’umugore we, noneho umugore yajya guhinga agasanga yarahakodesheje.”
Akomeza avuga ko se wa Brig. Gen. Gakwerere, Nyagahima, yakoze Jenoside anemera icyaha, hakaba hashize imyaka 3 apfiriye mu Igororero rya Nyarugenge.
Nyina umubyara yapfuye mu 1997 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyagahima yari yarashatse undi umugore ariko na we akaba akekwaho ibyaha bya Jenoside, ubu afungiye mu Igororero rya Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ati: “Ku rugo rutoya, umugore na we yakoze Jenoside, arafunze ari muri gereza za Kibungo, hari abana bo ku mugore mutoya.”
Brig Gen Gakwerere amaze gushyikirizwa u Rwanda, ngo abaturanyi b’aho avuka barabimenye bahita babona ko n’amakuru babwirwaga ko yari akomeye mu Burasirazuba bwa Congo ari yo.
Ati: “Babibonye ku mateleviziyo baravuga bati koko twajyaga twumva ngo Gakwerere ni umuntu ukomeye ni bwo bitubereye gihamya cyuko ari we wimuye umuryango we kuko abenshi bari bazi ko atakiriho.”
Akomeza avuga ko abana ba Habimana Justin, muramu wa Gakwerere, na bo bagiye muri Uganda, byose bikaba byarakozwe n’uwo mujenerali wifashishaga itumanaho bagiranaga akiri mu mashyamba.
“[…] Yajyanye umukwe we wari washatse mushiki we mutoya utuye mu Kagari ka Taba mu Kabuga, urumva yajyanye bashiki be bari mu rugo, ajyana na mushiki we wari warashatse ariko ajyana n’umukwe wabo. Bari muri Uganda baratuye.”
Avuga ko hari ubukwe bwakorewe muri Uganda bagira ahantu bakodesha muri Kigali bakurikirana ubukwe hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ni ibintu ahamya ko byaba byarateguwe bikanashyirwamo amafaranga na Brig. Gen. Gakwerere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, na we aherutse gushimangira ko Brig Gen Gakwerere wari ufite ipeti rya Liyetona, yagize uruhare mu iyicwa ry’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda.







Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge
Ernest says:
Mata 15, 2025 at 3:00 pmKugira umurage mubi ku muryango,
ni ikintu kibi cyane pe.
Ni ugusenga Imana ikazatwongerera imbaraga
zo kubaka umuryango uzasiga umurage mwiza
kuri iyi si.