Kwibuka 31: Abanyapolitiki basabwe kuyobora urugamba rwo kurwanya Jenoside

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier, yasabye Abanyapolitiki n’abayobozi b’u Rwanda gushyira hamwe bakamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 13 Mata buri mwaka, mu gusoza Icyumweru cy’lcyunamo ku rwego rw’lgihugu, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habera umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bemeye guhara ubuzima bwabo bazira kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu Banyarwanda.
Dr Kalinda yavuze ko kwibuka abo banyapolitiki ari umwanya wo kuzirikana agaciro kabo n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagaye Abanyapolitiki n’abayobozi bakanguriye abaturage gukora Jenoside bituma abarenga miliyoni bicwa mu gihe cy’iminsi 100 yabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati: “Kumenya uruhare rwabo mu mugambi mubisha wa Jenoside ni ingenzi mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gusigasira amateka y’ukuri no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku Isi.”
Yashimangiye ko abanyapolitiki u Rwanda rufite muri iki gihe bakwiye kwamagana bivuye inyuma ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ko hari aho yakongera kuba haba mu Rwanda na hanze yaho.
Yagize ati: “Nubwo Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi, ziyobowe n’Umugaba w’Ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame, abayiteguye n’abayishyize mu bikorwa bashoboye guhungira mu bihugu byo hanze.
Nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakomeje kugerageza gutera u Rwanda no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside babifashijwemo na Guverinoma ya RDC, bikaba bifite ingaruka ku mutekano w’Igihugu cyacu”.
Yakomeje avuga ko ibikorwa bya bamwe bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika intege.
Yanakomoje ku kuba hari amagambo yo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bihitiyemo akwirakwiza ku miyoboro y’ikoranabuhanga, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yerekanye ko muri RDC hakomeje ubwicanyi bwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikaba imwe mu ngaruka y’ibitekerezo byakwirakwijwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri icyo gihugu bakaba baribumbiye mu mutwe wa FDLR.
Ati: “Abanyapolitiki ni iki turimo gukora ngo dukumire kandi turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside dusigasire ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Bayobozi, banyapolotiki, bavandimwe, ndagira ngo rero mbakangurire, kuba ku isonga mu kwegera abaturage, tubasobanurire ubumwe n’ubudaheranwa, n’amateka y’Igihugu cyacu, cyane cyane amateka y’ubukoloni na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo dushimangire ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda no gukunda Igihugu.”
Ibikorwa by’aba banyapolitiki bibutswe barwanyije umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, byasize umurage mwiza kandi bitanga urugero rwo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Kuva mu 2006, Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ni ahantu hatoranyirijwe kubika amateka y’abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
