Nyarugenge: Abarokokeye mu Kana barasaba ko ahatwikiwe Abatutsi 400 hashyirwa urwibutso

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, barasaba ko ahitwa kwa Mukarumanzi mu Kagari ka Taba, hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso bityo hakajya hibukirwa Abatutsi bagera kuri 400 batwikiwe mu nzu y’Umukecuru Mukarumanzi.
Byagarutsweho ejo ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ibikorwa byitabiriwe n’imiryango y’Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kanyinya, inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.
Karamage Jean Népomscène, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Murenge wa Kanyinya, avuga ko Abatutsi bari barahungiye kuri uwo mubyeyi witwa Mukarumanzi kubera ko atahigwaga.
Ati: “Bagiyeyo nk’abagiye mu masengesho ariko bagiye bamaze guhungirayo, interahamwe zaraje ziravuga ngo nimwitandukanye na bo, Mukarumanzi yarabyanze kugeza ubwo bamutwikana nabo bose, barabatwika bose barapfa barashira.”
Akomeza agira ati: “Aho baruhukiye tuhibuka nko mu rugo rwe, barabatwitse baba umuyonga nta mubiri, twafashe ivu turishyira muri urwo rugo rwe aho babatwikiye, tuhibukira muri urwo rwego, ni bwo buryo tuhibukira.”
Aha ni ho Karamage, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kanyinya, ahera asaba ko inzego bireba zabafasha zikubaka ikinyemetso cy’urwibutso kwa Muakarumanzi mu Kagari ka Taba bityo bakajya bahibukira Abatutsi bagera kuri 400 bahatwikiwe.
Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, yahamirije Imvaho Nshya ko ku mukecuru witwa Mukarumanzi hatwikiweyo Abatutsi bagera kuri 400 nyuma yo kwanga kwitandukanya nabo noneho interahamwe zigahitamo kubatwikira hamwe n’uwo mukecuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwavuze ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo bubone kubaka ikimenyetso cy’urwibutso rw’ahatwikiwe Abatutsi 400.
Yagize ati: “Ubutaka bw’aho abatutsi biciwe bwari ubw’umuturage bityo icyagombaga gukorwa cya mbere ni ukubona ubutaka bwandikwa k’Umujyi wa Kigali kugira ngo bubashe gukorerwaho urwibutso kuko ntiwakubaka urwibutso ku butaka butari ubw’Umujyi wa Kigali.
Ubu turishimira yuko iyo nzira yarangiye, ubutaka buri ku Mujyi wa Kigali. Igihari rero nuko tugiye gushaka ubushobozi kugira ngo twubake urwibutso kugira ngo abantu bajye babona aho bibukira ababo hariya kwa Mukarumanzi.”
Umuryango Ibuka mu Murenge wa Kanyinya utangaza ko mu Batutsi bajyanywe kwicirwa mu Kana mu Murenge wa Kanyinya, hishwe Abatutsi hagati ya 3500 na 4000 ariko harokokamo abana 5.





Amafoto: Martin