Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba NEC

  • SHEMA IVAN
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Domitilla Mukantaganzwa, yakiriye indahiro z’abakomiseri umunani ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, ubera ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Abarahiye barimo Perezida wa Komisiyo, Oda Gasinzigwa, Visi Perezida Kizito Habimana n’abandi bakomiseri barimo Fortunee Nyiramadirida, Mutimukeye Nicole, Umwari Carine, Semanywa Faustin, Francoise Uwera Kabanda ndetse na Judith Mbabazi.

Domitilla Mukantaganzwa yasabye abakomiseri barahiye gukorera hamwe, kujya inama no kudatatira igihango n’indahiro yabo.

Yagize ati’’ Inshingano mumaze kurahirira, mujye muhora mwibuka ko muzazibazwa n’Igihugu ndetse n’Abanyarwanda. Ntimuzatatire igihango.”

Mukantaganzwa yabibukije ko ishingano zibategereje harimo gutegura amatora ari mu mucyo no mu bwisanzure himakazwa umuco wa demokarasi no gutoza Abanyarwanda Uburere mboneragihugu ku matora.

Abarahiriye bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Domitilla Mukantaganzwa yasabye abakomiseri barahiye gukorera hamwe, kujya inama no kudatatira igihango n’indahiro yabo
Oda Gasinzigwa yarahiye kongera kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)
Kizito Habimana yarahiye kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)
  • SHEMA IVAN
  • Mata 11, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE