Kwibuka 31: Yakize ihungabana ry’imyaka 20 yatewe n’abana be bajugunywe mu bwiherero

Uretse kujugunya abana be babiri b’abahungu mu bwiherero bakiri bazima, umugabo we yiciwe kuri Superefegitura ya Rwesero, na we ahigwa kenshi n’Interahamwe ngo zimukuremo umwana yari atwite.
Uwo ni Mukankusi Julienne w’imyaka 54, utuye mu Mudugudu wa Kamasera, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko yamaranye imyaka 20 ihungabana n’umutwe udakira yatewe n’iyo nzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bumanya yahaye Imvaho Nshya yavuze ko yomowe ibikomere n’Umuryango AVEGA-Agahozo washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995, binyuze mu biganiro ku budaheranwa n’isanamitima bamuhaye nyuma yo guhuza abapfakazi bo mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi.
Mukankusi Julienne avuga ko Jenoside igitangira, we n’umugabo we barahizwe cyane kuko umugabo yari resiponsabule we Selile, agakunda gutera urwenya agaya imiyoborere mibi ya Komini Kagano y’icyo gihe yavanguraga.
Baje kumuhiga bavuga ngo yavuze ko inkotanyi nizifata ubutegetsi azaba Burugumesitiri w’iyo Komini, ko bagomba kumwicana n’umuryango we wose.
Ati: “Twari dufite abana batatu, umukuru ari umukobwa, akurikirwa n’abahungu 2, umwe w’imyaka 3 undi w’imyaka 2, ntwite iya inda y’amezi 4 duhungira kwa sogokuru, nkaba nari mfite datawacu w’umupolisi. Twarahageze turamuhamagara ngo adufashe, ajyana umugabo wanjye kuri superefegitura Rwesero nibwira ko ari ukumuhungisha, nyamara ari mu bazindutse bicwa ku wa 13 Mata 1994.”
Avuga ko uwo sewabo yari yizeye ngo aramufasha, yazanye igitero gifata ba bana babiri b’abahungu babakubita ubuhiri babata mu bwiherero batarashiramo umwuka bahamara icyumweru barimo kuharirira kugeza igihe bashizemo umwuka.
Ati: “Yabikoze ari ko anahamagara izindi nterahamwe ngo zimpige zinyice nk’uko zanyiciye umugabo, zibanje kumbaga zikankuramo inda nari ntwite, mbonye bikomeye aho ndahava mpungira ahandi, nza kurokoka n’iyo nda nyibyaramo umukobwa. Ubu we n’uwo w’imfura wari wacitse uwo data wacu bariho barangije kaminuza.”
Avuga ko amajwi y’abana be yumvaga baririra mu bwiherero bakarinda bashiramo umwuka yanze kumuvamo, byagerekaho kuba yariciwe abe n’uwo yiringiraga ko abakiza bikamusigira ihungabana rikomeye ryamuteye n’umutwe udashira yamaranye imyaka 20.
Ati: “Ubwo bugome nakorewe n’uwakandengeye akagira uruhare mu rupfu rubi rw’abana banjye n’umugabo yiswe ngo arahungishije akicwa, bwarankomerekeje cyane ,ngira ihungabana rikomeye mara imyaka 20 ndwaye umutwe udakira, ntazi iyo ndi numva gupfa bindutira kubaho kuko n’inzu bari barayisenye.”
Avuga ko FARG yaje kumwubakira aho aba n’abana, inzu ayibamo atayirimo kubera iryo hungabana, kugeza ubwo AVEGA yamwoherereje abakozi bayo bakamuganiriza.
Avuga ko ikindi cyamushenguraga ari uburyo sewabo yari yarafunzwe atanga amafaranga arafungurwa, bagatuma abantu ngo bamuhe amafaranga ntazavuge ko ari we wamwiciye abana.
Gusa ngo yarabanze yiyambaza Ibuka kuko bagezeho banashaka kumwica, ariko mu gihe cya Gacaca avuga ukuri sewabo akatirwa imyaka 30 y’igifungo n’ubu atararangiza.
Ati: “Nakurikijeho urugamba rwo kubwirwa amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugore we n’abana be, ngo n’ubwo afunzwe ariko ari ho si nk’abanjye bapfuye. AVEGA yaranyihanganishije, iza kudukorera amahugurwa yo kwiteza imbere, inaduhuza n’ibigo by’imari.”
Yunzemo ati: “Ikigo cy’imari bampuje na cyo cyangurije amafaranga 100.000 ntangira gucuruza, vuba aha AVEGA na MINUBUMWE banyongera igishoro cy’amafaranga 500.000. Ubu nibeshejeho, abo duturanye banyita umukire nkumva nduhutse umutima kuko uwanyiciye umuryango ntariho uko yabyifuzaga.”
Yakomeje ashima Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wabashyiriyeho AVEGA nk’umuryango wabakuye mu bwigunge.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango AVEGA Niweburiza Béatrice, ashimira abapfakazi ba Jenoside bagaragaje ubudaheranwa ndetse bakaba bakomeje kubaka imbere heza.
Ashimira kandi Perezida Kagame n’ingabo yayoboye mu rugamba rwo kubohora Igihugu no gihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ari bo bakesha ubuzima.
Ati: “Kuba tukibasha kuvuga byavuye kuri Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye ku rugamba rwo kubohora igihugu, zahagaritse Jenoside hagashyirwaho Leta nziza ikaduhumuriza. Duhora tubashimira nubwo tutagera ku rugero rwo kubashimira nk’uko biri mu mitima yacu, kuko kugira ngo umutu wari umupfu agarure ubuzima ntibyoroshye.”
Avuga ko nubwo hakiri abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bafite ihungabana rikomeye kubera kunanirwa kwakira ibyababayeho, hari na benshi barivuyemo.
AVEGA ivuga ko izakomeza gufatanya n’izindi nzego gufasha abakiririmo gusohoka mu ihungabana buhorobuhoro.