Kwibuka31: Depite Mukarugwiza yagaragaje isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda nko gutegura Jenoside

Isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kubera abakoloni n’imiyoborere mibi ni byo byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu1994.
Ikiganiro cyatanzwe na Depite Mukarugwiza Judith ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 09 Mata 2025 mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ku isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda nk’intangiro yo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko Ababiligi bashenye ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakagaragaza ko Umututsi ari umuntu uturuka kure.
Mutara Rudahigwa washakiraga ubwigenge Abanyarwanda bose yatangiye mu Burundi nyuma yo guterwa urushinge n’Umubiligi abizi neza ko ari urumwica.
Mu 1973 Habyarimana yakuyeho Kayibanda amushinja ko ngo Abatutsi bamaze kuba benshi.
Ati: “Byatumye Habyarimana abona imbarutso yo gukuraho Kayibanda akomeza kwirukana no kwica Abatutsi.
Yahise azana icyitwa iringaniza mu mashuri, hashyirwaho itegeko rivuga ko Abahutu benshi baturuka i Gisenyi na Ruhengeri ari bo bagomba kujya mu ishuri.”
Depite Mukarugwiza yavuze ko Perezida Habyarimana akijya ku butegetsi, mu bajyanama be barimo n’Umubuligi Filip Reyntjens, bashyizeho Itegeko Nshinga rivuga ko impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1959 zashakaga uko zituzwa aho zahungiye.
Akomeza agira ati: “Isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ryagejeje ku ngengabitekerezo ya Jenoside.”
Ibi binashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Munyantore Jean Claude, wavuze ko Jenoside ari umugambi w’igihe kirekire wateguwe na Leta yariho.
Ati: Bamwe mu Banyarwanda bagiye kure y’umuco bata indangagaciro na kirazira bica Abatutsi. Ingengabitekerezo yigishijwe urubyiruko.
Kwibuka ni umwanya wo kubwiza ukuri urubyiruko amateka yacu kandi rukarushaho gutera ikirenge mu cy’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mu buhamya bwa Muzehe Gashumba wageze mu Mujyi wa Kigali mu 1975, yavuze uko yajyaga asanga Inkotanyi muri CND ku Kimihurura ndetse anashimira abari baziyoboye.
Yavuze ingaruka yagizweho na Jenoside yakorewe Abatutsi aho yamusigiye ibikomere by’umubiri, kuri ubu akaba adashobora koga umubiri wose ahagaze cyangwa ngo ashobore kwikuriramo inkweto.
Yavuze ko atashoboye kwiga kubera kubyangirwa n’ubutegetsi bwariho bwarangwaga n’ivanguramoko, ahubwo yirwanaho ashobora kuba umushoferi.
Ati: “Natangiye gutwara tagisi mu 1979 ariko aho nkomoka i Nyanza hari komanda wari waranzegereje kuko yambwiraga ngo nzapfa ntabonye uruhushya rwo gutwara rwa D.” Mu buhamya bwe avuga ko yazizwaga ko ari Umututsi.
Alice Umugwaneza watanze ubuhamya, ashimira Inkotanyi zamurokoye ziyobowe na Perezida Paul Kagame.
Yashimiye abamuhishe igihe cyose Inkotanyi zari zitarabageraho, avuga ko Jenoside yamusigiye ibikomere byo ku mubiri.
Avuga ko ataheranwe n’agahinda kuko yashoboye kwiyubaka akaba yarashibutse.
Umugwaneza yabwiye Imvaho Nshya ati: “Data umbyara yitwa Kabagamba Innocent interahamwe zaramwishe, mama zimufomozamo uruhinja zigira ngo zirebe uko Inyenzi zisa. Jenoside yantwaye abavandimwe banjye babiri ariko ndokokana n’abavandimwe banjye bane.”
Nkurunziza Cyprien, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Murenge wa Niboye, ashima ko abarokotse Jenoside bafashwa mu buryo bwose bushoboka na cyane ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yongeye igashyira hamwe imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside.
Yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye gufatana urunana no kubahiriza umurongo Leta itanga.
Yagize ati: “Turashimira ingabo zari iza RPA na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uziyoboye ugaragaza ko akunda Abanyarwanda bose.”
Mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa. Ni imwe muri Jenoside zabaye mu kinyejana cya makumyabiri, kandi yemerwa n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ku itariki ya 8 Ugushyingo 1994 mu mwanzuro wa 955 w’Akanama kawo Gashinzwe Amahoro n’Umutekano.
Jenoside bivuga kimwe muri ibi bikorwa bikurikira bikoranywe umugambi wo kurimbura bose cyangwa igice cy’abantu bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu, idini.
Ibyo bikorwa ni ukwica abantu b’itsinda rimwe, gukomeretsa bikabije imibiri cyangwa ibitekerezo by’abantu b’itsinda rimwe, gushyira abantu b’itsinda rimwe mu buzima bubi ubigendereye, ugamije ko barimbuka bose cyangwa igice cyabo.























Amafoto: Olivier Tuyisenge