Amatariki y’irushanwa ryo kwibuka31 abazize Jenoside muri Basketball yashyizwe hanze

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abishwe bazira uko bavutse bakinaga uwo mukino riteganyijwe kuzaba hagati y’itariki 23-27 Mata 2025.
Umukino wa Basketball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye.
Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.
FERWABA ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bakinnyi, abatoza, abafana n’abayobozi hose watakaje imbaraga zikomeye mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Mu Bagabo rizakinwa n’amakipe 4 ya mbere yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka ayo ni APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Tigers BBC.
Ni nako bimeze mu bagore aho rızitabirwa n’amakipe 4 ya mbere yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona uyu mwaka ayo ni APR W BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC na Kepler W BBC.
Irushanwa nkiri ryo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Basketball ryaherukaga muri 2024, mu Bagabo ryegukanywe na APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 80-63.
Mu bagore ryegukanywe na APR W BBC itsinda REG W BBC amanota 86-81.
Kugeza ubu urutonde rwose rw’abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside ntabwo ruramenyekana neza, gusa Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ rikaba ryaragerageje kubona amazina ya bamwe.
Ikipe ya Espoir BBC ni imwe mu zagizweho ingaruka cyane kuko yabuze abakinnyi bagera kuri 18 harimo Ntarugera Emmanuel, Rugamba Gustave wari umubitsi w’ikipe, Rutagengwa Mayina Aimable, Rubingisa Emmanuel, Kabeho Auguste, Munyaneza Olivier, Nyirinkwaya Damien, Mutijima Théogène, Twagiramungu Félix, n’abandi.
Si iyi kipe gusa kuko na Minisiteri y’Umurimo ya Leta yari ifite ikipe ya MINITRAPE BBC yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikabura abakinnyi barimo Florence bitaga Kadubiri na Esperance.
Andi makipe yasenyutse bikagorana kongera kwiyubaka harimo Inkuba BBC, Okapi BBC, Terror BBC na MINIJUST BBC.

