U Rwanda rwasabye u Bwongereza guta muri yombi abakekwaho Jenoside bucumbikiye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside batandatu bihishe mu Bwongereza bagashyikirizwa inkiko cyangwa bagasubizwa mu Rwanda kugira ngo bacirwe imanza.

Yibukije ko kuba bakiri mu bwihisho mu gihugu cy’u Bwongereza ari imbogamizi ikomeye ku butabera bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba ko u Bwongereza bwakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guharanira ko habaho ubutabera nyabwo ku byaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Johnston Busingye, yongeye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyikirizwa ubutabera, aho yavuze ko abantu batandatu bakekwaho Jenoside bagikomeje kwidegembya ku butaka bw’u Bwongereza.

Ibi yabivuze ubwo Abanyarwanda baba mu Bwongereza batangizaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Busingye yagize ati: “Abarokotse Jenoside bakwiye kubona ubutabera mu gihe bakiriho ni igikorwa gitanga ihumure rikomeye. Ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bw’Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Buholandi, Denmark, u Bufaransa na Suwede byashyikirije ubutabera cyangwa byohereje mu Rwanda abakekwaho Jenoside. Ariko u Bwongereza bwo ni bwo bukirimo kubakira.

Abantu batandatu bazwi bakekwaho Jenoside bakiri ku butaka bw’u Bwongereza kandi bazwi n’ubuyobozi bwaho.”

Mu bakekwaho Jenoside bazwi bari mu Bwongereza harimo, Célestin Mutabaruka, Dr Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza.

Ambasaderi Busingye yavuze ko u Rwanda rwabanje kugerageza inzira yo kubasaba ko boherezwa mu Rwanda kugira ngo baburanishwe.

Nubwo inkiko z’u Bwongereza zemeje ko hari ibyo bagomba kubazwa, zanzuye ko batabona ubutabera buboneye nibaramuka boherejwe mu Rwanda.

Ambasaderi Busingye ati: “Guhera mu 2018, twasabye ko abo bantu bacirwa imanza mu nkiko zo mu Bwongereza. Turacyafite icyizere, nubwo bagenda basaza.”

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda (NPPA), kuva mu 2007, hashyizweho impapuro 1 147 zita muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zikoherezwa mu bihugu 33.

Muri izo mpapuro abantu batawe muri yombi ni bake kuko gusa ari 62 gusa abandi bakaba bataragezwa imbere y’ubutabera.

Amb. Busingye ati: “None se, nyuma y’imyaka 31, twakora iki?”

Yunzemo ati: “Icya mbere, ni ugusubiza amaso inyuma tukibuka amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 1948, agamije gukumira no guhana icyaha cya Jenoside. Aya masezerano yasabye ibihugu gushyiraho amategeko yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi byashimangiwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo No. 2150 cyo ku wa 16 Mata 2014, gisaba ibihugu bigize Umuryango guhana cyangwa kohereza abakekwaho Jenoside bari ku butaka bwabo.”

Busingye yagarutse ku buhamya bw’abarokotse Jenoside, avuga ko bugomba gufasha amahanga kumva neza ko ubwo Jenoside yakorwaga, Umuryango Mpuzamahanga urebera, abasaga miliyoni b’inzirakarengane bicwa ku manywa y’ihangu, bazira uko bavutse.

Yakomeje yibutsa umunsi Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’ingabo zari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (UNAMIR), zivuye ku ngabo 2 165 zisigara ari 270 gusa.

Ibi byabaye mu gihe abasirikare bari ku butaka, nk’Umunyakanada Roméo Dallaire wayoboraga UNAMIR, yari yasabye ko izo ngabo zakongerwa.

Yagize ati: “Twibuka ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guhagarika radiyo RTLM yarimo isakaza ingengabitekerezo y’ivangura, inatanga amabwiriza y’uko kwica bigomba gukorwa. Ariko twibuka n’umusirikare umwe wo muri Senegal, Kapiteni Mbaye Diagne, wanze gukurikiza itegeko ryo kuva mu Rwanda, agakomeza gutabara abantu benshi kugeza apfuye. Capt Mbaye atwibutsa ko Jenoside byashoboka ko ihagarikwa, iyo hafatwa icyemezo cyo kuyihagarika. U Rwanda ruzahora rumwibuka.”

Yongeyeho ko abantu bagomba kwibuka ariko kandi bagahora maso kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside itazongera kugaruka n’ubwo yaba yihishe mu magambo yoroheje cyangwa gahunda zibiba amacakubiri.

Yasabye ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bikomeza gusigasirwa, amateka akigishwa kandi agatanga isomo.

Kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu masomo

Busingye yavuze ko kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri bizafasha abato kumenya ibyayibayeho, bakamenya ibimenyetso bigaragaza inzira zigana kuri Jenoside, kugira ngo “Ntibizongere kubaho” ntibibe amagambo gusa, ahubwo bibe mu ngiro.

“Uyu munsi, twiyumvamo kuba Abanyarwanda, aho kuba abantu bishingikirije ku moko. Amoko yarakoreshejwe nk’intwaro yo kuduteranya no kutwica. Ubumwe, amahoro n’amahirwe angana ku Banyarwanda bose ni byo twubatseho igihugu gishya.”

Yagaragaje kandi ko inkunga n’ubufasha ku barokotse Jenoside ari ingenzi, kandi ko ubuhamya bwabo bukwiye kwumvwa kuko butuma amateka atibagirana, bikanarinda ko ibyabaye byongera kuba.

Yagize ati: “Tugomba kwemeza ngo ‘ntibizongere’ atari amagambo gusa, ahubwo ari igihango. U Rwanda ni ikimenyetso cy’uko sosiyete ishobora kwanga urwango rushingiye ku moko, igasenyuka ariko ikongera ikiyubaka.”

Dr Zoë Norridge, umwarimu muri Kaminuza wigisha Umuco, Ubugeni n’Ibitekerezo byegeranyijwe, yagize ati: “Kuvuga inkuru z’aya mateka ni uburyo bwihariye bwo kwibuka ibihe byabaye mbere ya Jenoside, kunamira abakunzi bacu bishwe, kandi duharanira ko bitazongera mu gihe kizaza.”

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 9, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE