Kubuza umudendezo mu kuboneza urubyaro ni icyaha– RIB

Bernard Maombi, Umugenzacyaha muri Isange One Stop Center, asobanura ko hari ibyaha bikorerwa mu muryango ariko abantu ntibamenye ko barimo gukora ibyaha nko kubuza umudendezo mu kuboneza urubyaro ngo ni kimwe mu byaha bikorerwa mu muryango.
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruherutse kubigarukaho mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage ibyaha bikorerwa mu muryango nuko byakwirindwa.
Maombi, Umukozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, avuga ko kutumvikana hagati y’abashakanye ku ngingo yo kuboneza urubyaro, ubuza undi kuruboneza ngo aba akoze icyaha.
Agira ati: “Kubuza umudendezo mu kuboneza urubyaro ni icyaha umuntu yaregerwa kandi uwabikoze akabihanirwa.”
Ingingo ya 148 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko kubuza ubwisanzure mu kuboneza urubyaro; Umuntu wese witwaza ubushyingirane, agahohotera uwo bashyingiranywe cyangwa akamuhoza ku nkeke kubera icyemezo yafashe ku birebana no kuboneza urubyaro, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6).
RIB inatangaza ko ihohoterwa rikomeretsa umubiri, rikunda kuba mu ngo aho umugabo atongana n’umugore ariko ukubitwa cyane akaba ari umugore.
Maombi, Umugenzacyaha muri Isange, asobanura ko ihohoterwa rikomeretsa umutima, ari ihohoterwa abantu badaha agaciro.
Rikorwa mu gihe mu bashakanye habaho kutumvikana, umugabo akabwira umugore amagambo mabi, umugore akicecekera cyangwa umugore akayabwira umugabo na we akabyihorera.
Ati: “Urugero ni nkaho baba baryamye umugabo akamupfura imisatsi agaceceka, akamukubita imigeri kugeza aho umwe yica undi, uwakorewe ihohoterwa yarabicecetse akabihishira kugeza yishwe.”
Akomeza avuga ko mu muryango habamo ihohoterwa ryo kwikubira umutungo.
Ati: “Umugabo akeza imyaka agatangira akayijyana ku isoko, akajya mu kabari atitaye ko umwana yiga, umugore adafite icyo kwambara, agatekereza hafi akumva ko umugabo ari we ufite ijambo.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rushishikariza abantu kudahishira ukora ihohoterwa.
Rugaragaza ko hari n’ibindi byaha bigenda bibera mu muryango.
Ubushoreke bukunda gukorerwa mu muryango ni icyaha. Igiteye inkeke, RIB ivuga ko abantu babibona bakabyihorera kandi n’ubukorewe ntamenye aho abariza.
Ubuharike, guta urugo ibi na byo ni ibyaha bigaragara mu muryango.
Maombi yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ibyo ni ibyaha bimwe na bimwe bikorerwa mu muryango bigira uruhare mu gusenya ingo zacu.”
Ntirenganya Jean Claude, umuyobozi mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyaha, avuga ko gutandukana yaba inzira ya nyuma kuruta uko batandukana umwe mu bashakanye yishe undi.