Minisitiri Nduhungirehe yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa New Zealand

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yakiriye mu biro bye Ambasaderi Michael Ian Upton uhagarariye New Zealand mu Rwanda.
Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, MINAFFET, bwashyizwe ahabona kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, buvuga ko abayobozi bombi baganiriye uko barushaho kunoza umubano w’u Rwanda na New Zealand.
U Rwanda na New Zealand ni ibihugu bisanzwe bibanye neza. Umubano w’ibihugu byombi ushingiye k’ubufatanye mu guharanira uburenganzira bwa muntu, ubw’abari n’abategarugori ndetse no kubahiriza amahame shingiro y’umuryango wa Commonwealth.
Ibi bihugu byombi kandi bifashanya mu kubaka inararibonye mu byiciro bitandukanye nk’uburezi, ubuhinzi n’ubwororozi.
U Rwanda rwatangiye kugirana umubano n’igihugu cya New Zealand mu 2012. Icyo gihe Lieutenant General Jerry Mateparae wari umuyobozi mukuru w’igihugu cya New Zealand, yavuze ko u Rwanda ari inshuti nziza y’icyo gihugu kuko bisangiye indangagaciro za demokarasi n’ukwibohora.
Yavuze kandi ko yishimira uburyo u Rwanda rwitwara mu ruhando mpuzamahanga kandi icyo gihugu cyishimiye gukorana n’u Rwanda haba muri Commonwealth ndetse no mu yindi miryango mpuzamahanga.
Lieutenant General Jerry Mateparae yavuze ko u Rwanda rwatunguye Isi, uburyo rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anemeza ko igihugu cye kiteguye gufatanya n’u Rwanda haba mu burezi, ubuhinzi n’iby’ingufu kamere by’umwihariko.
