Gicumbi: Hibutswe Abatutsi bishwe bashinjwa kuba ibyitso

Tariki ya 08 Mata 2025 mu Karere ka Gicumbi hibutswe Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 by’umwihariko abishwe bashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi baruhukiye mu Rwibutso rwa Gisuna. Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Uturere twa Gicumbi na Gatsibo.
Ni igikorwa cyahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kegeranye n’abaturage b’utwo Turere kibera mu Karere ka Gicumbi.
Bamwe mu baturage bagaragaje ko kwibuka abishwe bashinjwa kuba ibyitso ari ingenzi cyane, kuko ari ukubaha icyubahiro batswe n’ababishe babahoye ubusa.
Abo baturage kandi bashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse ubwo bwicanyi bworetse Igihugu, Abatutsi barenga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse.
Rugori Anathalie, yabwiye Imvaho Nshya ko abantu bishwe bashinjwa kuba ibyitso bazize ubusa kuko byari amayeri yo kugira ngo babone uko babica.
Yagize ati: “Aba bazize ubusa, kuko hari ubwo babicaga biturutse ku kuba n’ubundi bari bagennye kubica ariko bagashaka uko bapfa babinyujije muri icyo kintu cyo kubita ibyitso.”
Yakomeje agira ati: “Kubibuka rero ni ukubasubiza agaciro bahoranye no kwereka ababishe ko batapfiriye gushira kandi ko ikivi cy’ibyo bari basigaje gukora tuzacyusa.”
Marie Louise Mutoni, yabwiye Imvaho Nshya, ko kwibuka bituma bamenya inzira ikibi cyanyuzemo, bakabona uko bakirwanya.
Nawe yahamije ko basobanuriwe amateka n’uburyo abantu bicwaga babeshyerwa ko ari iby’itso ibyo ahamya ko atari azi.
Ati: “Hari ibyo ntari nzi kuri aya mateka y’abantu bishwe bashinjwa kuba ibyitso ariko twageze aha, tujya ku Rwibutso rwa Mukeri aho bashyinguye, dusobanurirwa amateka. Nahakuye isomo ndetse mbona ibyo nanjye ngomba kuzasobanurira abana banjye. Barabeshyerwaga bakicwa ariko ntabwo Igihugu cyabibagiwe”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo Sibomana Jean Népo yavuze ko mu bantu bishwe bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi bamwe muri bo bari bakiri bato ku buryo batari baragira n’amahirwe yo kumenya Inkotanyi bityo ko ari ingenzi kwibuka ayo mateka mabi yaranze u Rwanda no gusobanurira abato ko hari abazize ubusa nk’uko byari byarateguwe.
Yagize ati: “Abenshi mu bantu bishwe muri icyo gihe bashinjwa kuba ibyitso bari bakiri bato ku buryo batari baragira n’amahirwe yo kumenya Inkotanyi. Rero ni ingenzi kwibuka ayo mateka ndetse akigishwa n’abakiri bato.”
Agaruka ku bamaze gushyingurwa mu cyubahiro, Perezida wa IBUKA muri Gatsibo, yagaragaje ko bamaze kubona igice cy’ababo bishwe kuko ngo ababishe bakoze na Jenoside kandi bikaba uruhererekane rwabo bityo hakaba hakiri imibiri batari babona.
Ati: “Ku ruhande rumwe, ushatse wavuga uti twabonye bake mu bantu bishwe, kuko ababishe na nyuma bakoze Jenoside, ariko turabizi neza ko hari abandi bagize uruhare mu gufata abo bantu bakicwa kandi twizeye ko ubushishozi bw’inzego zacu (Inzego z’ubutabera, inzego bwite za Leta), buzareba aho abantu bose bagize uruhare mu iyicwa ry’abo bantu baherereye.”
Yavuze ko kugeza ubu abashyinguye mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Gisuna muri Gicumbi ari 16, ariko ngo hakaba hari abandi benshi batabashije kuboneka ndetse ngo batazi n’amazina yabo ariko bibuka.
Abitabiriye icyo gikorwa bahawe ibiganiro bitandukanye byagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku rwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.


