Perezida Kagame yakiriye Massad umujyanama wihariye wa Donald Trump

Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Massad Boulos, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bijyanye n’Umugabane wa Afurika.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mata 2025, aho baganiriye ku mikoranire irambye yageza ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imishinga yo kwagura ishoramari rya Amerika mu Gihugu no mu Karere.
Massad yavuze ko we na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byizeweho gutanga umusaruro.
Yagize ati “Njye na Perezida Kagame, twaganiriye ku cyerekezo cy’ubufatanye bushingiye ku ituze mu Karere, amahoro n’iterambere mu bukungu kandi hashyigikiwe umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose bigize aka Karere.”
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanganywe ubutwererane bumaze imyaka isaga 60, kandi bihugu byombi bifitanye ubufatanye n’imikoranire igamije guteza imbere abaturage ahanini binyuze mu mishinga itandukanye ibihugu byombi bihuriraho.
U Rwanda na Leta zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe bifitanye umubano mwiza ugaragarira mu bikorwa bitandukanye, aho ibihugu byombi byizihije ibirori byo kwishimira uko bibanye tariki ya 28 Nyakanga 2023, byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
U Rwanda na Amerika kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere, yashyizweho umukono mu mpera za 2022.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe zishyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuzima, uburezi, ubucuruzi, uburezi, ubukungu n’ubukerarugendo no guteza imbere imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi.
Tariki 3 Mata 2025, uyu mujyanama wa Trump, Massad Boulos, yasuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) maze ashimangira ko Leta zunze ubumwe za Amerika ziteguye gufasha gukemura amakimbirane mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Massad Boulos yagize ati: “Nta terambere ry’ubukungu rishobora kubaho nta mutekano.”
Ndetse banasinyanye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Urugendo rw’uwo mujyanama wa Trump n’itsinda bari kumwe barimo gukora ku Mugabane wa Afurika, nyuma ya Kinshasa bakomereje urugendo rwabo mu Rwanda, ndetse bazasura Kenya na Uganda.
