Koreya y’Epfo yatangaje igihe izakorera amatora y’Umukuru w’Igihugu

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Koreya y’Epfo yatangaje ko izakora amatora y’Umukuru w’igihugu ku ya 03 Kamena, uyu mwaka nyuma y’uko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri icyo gihugu rweguje bidasubirwaho Perezida Yoon Suk Yeol.

Mu Kuboza umwaka ushize ni bwo Yoon yashyizeho amategeko y’igisirikare adasanzwe n’andi abenegihugu bavuze ko abangamiye igihugu kandi agamije kugicamo ibice.

Perezida w’agateganyo w’urwo rukiko, Moon Hyung-bae, yavuze ko perezida   Yoon yakoresheje nabi ububasha ahabwa nk’Umukuru w’Igihugu ndetse yagambaniye bikomeye icyizere abaturage bari bamufitiye.

Perezida Yoon yahise avanwa ku mirimo muri uko kwezi n’Inteko Ishinga Amategeko asabirwa gutabwa muri yombi ndetse bidasubirwaho ku wa O4 Mata yeguzwa ku mugaragaro.

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’agateganyo w’icyo guhugu Han Duck-soo yatangaje ko ku wa 03 Kamena ari bwo hazaba amatora, avuga ko igihugu gikeneye gukira vuba ibikomere kigakomeza gutera imbere.

Han yasabye imbabazi ku bantu bose amategeko ya Yoon yateje urujijo n’impagarara mu mezi ane ashize ndetse agaragaza ko yabangamiwe bikomeye no kuba Perezida w’agateganyo muri ibyo bihe.

Nubwo yatangaje ibyo ariko Yoon we yatangaje ko gushyiraho amategeko nk’ayo akomeye yabitewe n’abanzi barwanyaga igihugu barimo na Koreya ya Ruguru bakomeje guhangana.

Uretse ibyo kandi Yoon yaje gushinjwa kwigomeka imbere y’Urukiko Mpanabyaha.

Nyuma yo gutangaza itariki y’amatora y’Umukuru w’Igihugu bamwe mu Banyapolitiki barimo na Minsitiri w’Umurimo, Kim Moon-soo bagaragaje ko bifuza kuziyamamariza kuba Perezida.

Ni mu gihe kandi Ahn Cheol-soo, umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi, waniyamamaje inshuro eshatu mu matora ya Perezida na we yagaragaje ko azongera akiyamamaza.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE