RIB yavuze ku nyandiko ya Teta ivugwamo ingengabitekerezo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra yanditse ku mbuga nkoranyambaga apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Teta ni umugore w’umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda, Duoglous Mayanja wamenyekanye ku izina rya Weasel, akaba yaranitabiriye amarushanwa y’ubwiza atandukanye mu Rwanda, anazwiho gutegura ibitaramo by’imyidagaduro.

Ku wa Mbere tariki 07 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Teta abinyujije ku rubuga rwa Snapchat ndetse no kuri sitati ya WhatsApp, Teta yavuze ko yibuka Abatutsi bishwe ariko “n’Abahutu kimwe n’abandi barwanyaga Jenoside.”

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Teta yavuze ko yumviswe nabi kuko abantu batarimo gusobanukirwa icyo yashatse kuvuga.

Yagize ati: “Ndatekereza igitekerezo cyanjye mwagifashe bitandukanye […] igitekerezo kivuga ko twibuka
Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko na bamwe mu Bahutu bagize icyo bakora mu
guhagarika Jenoside.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Imvaho Nshya ko ingingo ihana guhakana Jenoside isobanutse.

Ati: “Usesenguye ibyo uwo Teta yashyize ku mbunga nkoranyambaga ze ukareba ibyo amategeko ateganya, rwose biragaragara ko yarenze ku byo itegeko riteganya. Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ni yo yibukwa naho kongeraho ibindi ni ukunyuranya n’ingingo ya 5 y’iryo tegeko navuze.”

Yakomeje avuga ko ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, ivuga ko umuntu uvuga cyangwa ugaragaza ko Jenoside atari Jenoside, kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe, aba akoze icyaha cyo guhakana Jenoside.

Dr. Murangira B. Thierry, aherutse gutangaza ko Itegeko Nshinga riha umuntu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko akirinda gukora ibyaha.

Yagize ati: “Kugaragaza ibitekerezo ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga ariko bufite
irengayobora, ni ukuvuga kwirinda gukora ibyaha, kuko ugomba kubaha ituze
rusange rya rubanda.”

Yakomeje agira ati: “Uwo ari we wese amategeko aramureba, ibyo yakora byose kuko tuzi neza ingengabitekerezo ya Jenoside aho yagejeje uru Rwanda, ntabwo rero tugomba kubyihanganira.

Turasaba buri muntu wese, ari ibyamamare, ari abarimu, ari abahanzi, ari abavuga rikumvikana ku mbuga
nkoranyambaga na bo kugaragaza uruhare rwabo, barwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo zibiba urwango zigenda zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Teta Sandra yabaye igisonga cya Nyampinga w’iyahoze ari SFB mu 2011, nyuma yerekeza mu Mujyi wa Kampala aho yateguraga ibitaramo bitandukanye mu tubari dukomeye. 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Mata 8, 2025 at 8:36 pm

Neza neza nkibyo Ingabire yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE