Kwibuka 31: Ibihugu by’inshuti z’u Rwanda byifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Kimwe n’ahandi ku Isi, mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda habaye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibikorwa byabaye tariki ya 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Singapore

Abantu barenga 250 bateraniye kuri Tanglin Club Theatrette i Singapore mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda yabaye ku bufatanye n’itsinda rya Tanglin Club, yahurije hamwe abagize ihuriro rya dipolomasi, Abanyarwanda batuye Singapore ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu, yashimangiye ko uretse kuba Jenoside ari kimwe mu byago ndengakamere byabaye mu kinyejana cya 20, ikibabaje ari uko amahanga atashoboye kuyihagarika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu

Yagize ati: “Ariko uzi kubona Umuryango Mpuzamahanga urebera mu Rwanda haba Jenoside, irakomeza kugeza RPA Inkotanyi iyihagaritse.”

Iki gikorwa cyo kwibuka cyaranzwe no kuzirikana, kikaba cyarimo n’ikiganiro aho abarokotse Jenoside, Grace Kansayisa na Pacifique Ishimwe, basangije abitabiriye ububabare banyuzemo muri Jenoside.

Umwe mu bavutse nyuma ya Jenoside, Leslie I. Sheja, na we witabiriye icyo kiganiro, agaruka ku buryo urwibutso rw’amateka rutambutswa mu bisekuru.

Zimbabwe

Ku itariki ya 7 Mata 2025, Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Zimbabwe, bifatanyije n’abayobozi bakuru ba Leta, Abadipolomate ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyo gikorwa cyabereye ahitwa Celebration Ministries International i Harare, kikaba cyayobowe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira.

Muri ijambo rye, Prof. Amon Murwira yashimangiye ko “Afurika igomba guhagarika gukoreshwa nk’umuyoboro w’inyungu z’amahanga bahungabanya umutekano.”

Ibi byakoreshejwe mu Rwanda no mu bindi bihugu mu gihe cy’ubukoloni, kandi ntibikwiye na rimwe kongera gukoreshwa kuri twe.”

Abanyarwanda bashimiwe ku bwo gushobora gukoresha imbaraga ziri mu bwubahane, amahoro n’ubwiyunge, nk’uburyo bwo kugera ku mahoro kuko nta mahoro aboneka mu ntambara.

Umushyitsi mukuru yashimiye ubutwari n’ubushake by’abarokotse Jenoside, bagize ubutwari bwo kubabarira no kubana n’ababagiriye nabi, n’ubwo amateka banyuzemo ashaririye cyane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira

Yanasobanuye ko kwibuka buri mwaka nubwo ari ibihe bibabaje bifasha Isi kutazibagirwa ibyabaye mu Rwanda, ndetse bikanibutsa amakosa y’uburangare bw’Umuryango mpuzamahanga wananiwe kurinda abishwe, kugira ngo amateka nk’ayo atazongera kubaho ukundi.

Nk’uko yabivuze, imigenzo iraremwa imigenzo y’urwango yaremwe n’abakoloni hamwe n’ubutegetsi bwa mbere, ariko kandi n’imigenzo y’amahoro yaremwe n’ubutegetsi bushya bw’u Rwanda.

Mu gusoza ijambo rye, Nyakubahwa Prof. Amon Murwira yashimangiye ko SADC ndetse na EAC biyemeje gushakira umuti w’amahoro amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu ijambo rye, Ambasaderi James Musoni yavuze ko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka z’ivangura n’irondabwoko rishingiye kuri Jenoside, rikigaragara no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James

Aho abasigaye bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje gukwirakwiza no gutoza abandi ingengabitekerezo ya Jenoside.

Tanzania

 Mu gihe cya Tanzania habaye ibikorwa byo kwibuka aho abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, Abadipolomate, inshuti z’u Rwanda, abayobozi b’amadini, ndetse n’abanyeshuri, bose bahuriye hamwe bazirikana inzirakarengane z’Abatutsi basaga miliyoni bishwe.

Mhe. Dkt Damas Ndumbaro, Minisitiri w’Ubutabera wa Tanzania, yavuze ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Isi yose yarebaga ariko ntiyigeze iyamagana cyangwa ngo iyihagarike. Yashimangiye ko ukuri kuri ibyo ari urufunguzo rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo by’Abanyafurika.

Kenya

Abanyarwanda baba muri Kenya ndetse n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) bavuye ku Biro by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i Nairobi berekeza kuri Ambasade y’u Rwanda, mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE