Kwibuka31: U Rwanda rwashimiye ibihugu inshuti n’Imiryango Mpuzamahanga bifatanyije n’Abanyarwanda

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yashimiye Guverinoma z’ibihugu, Imiryango Mpuzamahanga n’iyo mu Karere, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abatuye Isi yose bifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa. Yakoranywe ubukana bukomeye kandi mu gihe gito kuko ku munsi hicwaga Abatutsi basaga 10 000.

Amb Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter.

Yagize ati: “Ubutumwa bwanyu no kwitabira ibikorwa byo kwibuka muri Kigali n’ahandi hose ku Isi, ni ubuhamya bw’ubucuti bushimangira ubwitange bwanyu bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Twese hamwe, dukomeze kwibuka, twiyubaka.”

Ubutumwa bwatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi ko atari ubwicanyi ndengakamere bwahutiweho.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo ari ubwicanyi ndengakamere bwatunguranye. Yaragambiriwe, yatekerejweho mbere kandi yarateguwe.”

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko u Bufaransa bwiyemeje guha agaciro kwibuka, ukuri n’ubutabera, ari na yo mpamvu bwifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Muri ubwo butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Macron yagize ati: “Uyu munsi, u Bufaransa buramenyesha Abanyarwanda ibitekerezo byabwo n’uburyo bubashyigikiye byimazeyo.

U Bufaransa burashima ukwihangana gutangaje kw’Abanyarwanda babashije kongera guhaguruka bakubaka ahazaza hashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.”

Icyumweru cy’icyunamo cyatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, cyitabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Nduhungirehe Olivier yashimiye ibihugu byifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mata 8, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE