APR WVC yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Nigeria mu Kwibuka 31 (Amafoto)

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye amadini, n’intumwa ya Loni.
APR WVC na Police WVC ziri muri Nigeria aho zihagarariye u Rwanda mu irushwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore.
Kuri uyu wa Kabiri, amakipe yombi aratangira imikino ya 1/8 cy’irangiza, ndetse Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), yemeye ko azajya afata umunota wo kwibuka mbere yo gukina imikino yose basigaje.
APR WVC yabaye iya kabiri mu Itsinda A irahura na La Loi VC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye iya gatatu mu Itsinda C.
Ni mu gihe Police WVC yabaye iya gatatu mu Itsinda D ihura na Prisons yo muri Kenya, yo yabaye iya kabiri mu Itsinda B.




