Rulindo: Afungiye kwicisha icumu umugore we wamuhungaga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Twizeyimana Pascal w’imyaka 62 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we Mukashyaka w’imyaka 54 amuteye icumu mu mugongo, bikaba bikekwa ko uwo mugore yamuhungaga.

Byabereye mu Mugudugu wa Gashinge, Akagari ka Karengeri, Umurenge wa Burega mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mutarama 2025.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko uwo mugore n’umugabo we wamwivuganye bari basanganywe amakimbirane ashingiye ku mitungo no kubushoreke.

Nkurikiyimana Emmanuel yagize  ati: “Kuri aya manywa ni bwo iyi nkuru mbi ibaye. Uyu mugabo yahoraga ashyamirana n’umugore we mukuru banasezeranye mu mategeko. Umugore yamushinjaga gutwara imitungo yo mu rugo ikajyanwa ku wundi mugore w’inshoreke afite.”

Esperance Akimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengeri, yambwiye Imvaho Nshya ko uyu mukecuru yishwe asarura ikawa.

Ati: “Uyu mugabo yasaruraga ikawa n’umugore w’inshoreke ye, hafi y’aho umugore mukuru na we yazanye n’umukobwa we gusarura ikawa. Twizeyimana yaje abuza umugore mukuru gusarura hanyuma umukobwa wabo aramubaza ati waretse tugasarura tukabona ibyo kurya ko nawe dukora byose ukaza ukarya wumva bivahe?”

Uwo mugabo ngo yahise agenda azana icumu yiruka ku mukobwa aramucika arebye hirya abona umugore we mu nkuru aba ari we akurikira imutera icumu mu mugogo haringaniye n’umutima ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP J Bosco Mwiseneza, yavuze ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ntabana mu gihe iperereza rikomeje.

Ati: “Kuri ubu yashyikirijwe RIB kugira ngo akorerwe dosiye agezwe imbere y’ubutabera. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ubwicanyi bufitanye isano n’amakimbirane yo mu muryango.”

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kujya begera inzego z’ubuyobozi zikabafasha badashatse kwikemurira ibibazo kuko ari yo ntandaro y’ibyaha birimo no kuvutsanya ubuzima.

Ati: “Turagira abaturage Inama yo gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana, icyaha kigakumirwa kitaraba.”

Kuri ubu umubiri wa Mukashyaka wajyanywe ku Bitaro bya Rutongo kugira ngo ubanze ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mata 8, 2025 at 6:55 am

Umuti wabyo nywuvuze incuro zirenga igihumbi abicanyi ikibakwiye kugirango nabandi babitinye nuko bagombye kujya nabo bahita bicwa ako kanya

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE