Kwibuka31: Ishyaka PL ryasabye Abanyarwanda kuvoma imbaraga mu mateka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu/PL ryifatanyije n’Abanyarwanda bose, by’umwihariko Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, risaba buri Munyarwanda kuvoma mu mateka imbaraga zo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi ku Isi.

Byagarutsweho mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iryo shyaka kuri uyu wa Mbere mu gihe Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Ishyaka PL Madamu Mukabalisa Donatille, yavuze ko muri iki gihe cy’icyunamo, bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka abatotejwe baracunaguzwa, barafungwa bitwa Ibyitso by’Inyenzi, bakorerwa ubugome bwinshi bw’indengakamere kugeza ubwo bicwa urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Abayoboke b’Ishyaka PL by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange turasabwa kwamagana ikibi cyose gihembera urwango n’amacakubiri mu banyarwanda, tukarwanya  dushize amanga n’uwagikora uwo ari we wese.”

Mu gihe abanyapolitiki babi bimakaje ivangura n’iheza, bikageza Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yamaije ko Ishyaka PL ryiyemeje kubaka abanyapolitiki beza bashishikajwe no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kuba urumuri rw’abatutage n’umusemburo w’iterambere rirambye kandi ridaheza.

Ati:“Amateka yacu arashaririye ariko duharanire ko atazibagirana na rimwe. Dukomeze kuyavomamo imbaraga zo kubaho neza kugira ngo dukomeze guhesha ishema n’icyubahiro abacu duhora twibuka, bahore mu mitima yacu. Kwibuka Jenoside yakoreweAbatutsi ni inshingano ya buri wese, kuko iyo twibutse abacu bayiguyemo, tuba tubasubiza icyubahiro n’agaciro bavukijwe bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni igikorwa cyacu twebwe abazima, kidutera imbaraga zo guhora duharanira kubaho no kusa ikivi abagiye badusigiye kugira ngo urumuri rw’icyizere n’ubudaheranwa bitazigera bizima mu Banyarwanda, uko ibihe bizagenda bisimburana.”

Ishyaka PL rirasaba Abayoboke baryo n’Abanyarwanda bose, gukomeza gushima ubutwari bw’ingabo zari iza RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi zikarokora benshi.

Iryo shyaka rirashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, wari uyoboye izo ngabo zitanze zitizigama ndetse bamwe muri bo bakahasiga ubuzima baharanira kurokora u Rwanda rwari rwaraguye mu maboko y’abicanyi.

Madamu Mukabalisa yakomeje agira ati: “Turasaba urubyiruko kwigira kuri ayo mateka meza y’ubutwari kuko abahagaritse Jenoside bari urubyiruko nka bo.”

Ishyaka PL rikomeje gushishikariza Abanyarwanda bose ko ubumwe ari yo nkingi ya mwamba yo kubaka u Rwanda, bahangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, bakomeje kuyihembera haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Iryo shyaka kandi rirasaba abaturage gusenyera umugozi umwe mu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’imbaragazose, kurwanya ivangura, maze icyiza gitsinde ikibi, ukuri gutsinde ikinyoma, Jenoside ntizongere kubaho ukundi.   

Ishyaka PL rirashishikariza buri muyoboke waryo n’Abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gukorera Igihugu kugira ngo bagere ku ntego biyemeje mu cyerekezo cya 2050, aho Igihugu kizaba kibarizwa mu byateye Imbere ku Isi.

Ishyaka PL rishyigikiye kandi rizakomeza gushyigikira no gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n’ubudaherwanwa, hashimangirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”yo soko ihuza’Abanyarwanda bose.

Ishyaka PL yemeza ko rizakomeza gufatanya n’abandi gutanga ibitekerezo byubaka u Rwanda no kugira uruhare mu miyoborere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE