PSG yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka31

  • SHEMA IVAN
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa batanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside, banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Paris Saint Germain iri mu makipe yifatanyije n’u Rwanda aho abakinnyi bayo bagaragaye mu mashusho batanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.

Abo ni Umunya-Portugal Vitinha, Umutaliyani Gianluigi Donnarunma, n’Abafaransa batatu barimo Warren Zaire-Emery, Lucas Hernandez na Ousmane Dembele n’Umunya-Morocco Ashraf Hakim.

Muri ayo mashusho bahuriza ku butumwa bugira buti “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Duha agaciro ubuzima bw’abarenga miliyoni bishwe, ndetse tukibuka twifuriza gukomera abayirokotse.”

Tariki ya 7 Mata, ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Iyi kipe isanzwe ifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) yo kwamamaza Visit Rwanda.

Paris Saint-Germain imaze imyaka itanu ikorana n’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo yaba ku kibuga no ku myenda hamwe n’ibindi bikorwa iyi kipe igaragaramo.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo rukabasha kwinjiza amafaranga aruturukamo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

https://x.com/visitrwanda_now/status/1909236234012012669?s=46&t=Zb8fxo-qS2WucrIun5edaA
  • SHEMA IVAN
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE