Kwibuka 31: Leta yakoze Jenoside yagujije miliyari y’amadolari yishyurwa n’abayihagaritse

Dr Kaberuka Donald wigeze kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda yahishuye ko Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye igihugu umwenda wa miliyari imwe y’amadolari y’Amerika wishyuwe na Leta y’Ubumwe kuko Umuryango Mpuzamahanga wanze kuwuyisonera.
Dr Kaberuka yabaye Minisitiri w’Imari n’iganamigambi mu Rwanda kuva mu 1997 kugeza mu 2005, aho kuva muri uwo mwaka yabaye Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere kugeza mu 2015.
Mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kwibuka ku nshuri ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, Dr Kaberuka yerekanye ko Umuryango Mpuzamahanga utigeze ishyigikira u Rwanda muri gahunda z’ubudaheranwa.
Dr Kaberuka yumvikanishije ko nyuma y’aho ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango Mpuzamhanga wasabye ko umwenda wafashwe na Leta yakoze Jenoside wishyurwa n’abayihagaritse.
Yagize ati: “Ikibazo u Rwanda rwagiranye n’Umuryango Mpuzamahanga ntabwo cyatangiye mu 1994, na nyuma yaho. Uwo muryango mpuzamahanga nk’uko tuwita bafite umuco wo kutemera guhindura ibikorwa bibi ahubwo bakiyemeza kubana na byo”.
Yunzemo ati: “Mu 1994 Leta y’u Rwanda yari ifite umwenda wa miliyari y’amadorari, icyo ntabwo kizwi cyane, ayo mafaranga yari yagujijwe na Leta yariho mbere. Hari abantu bamwe bavugaga ngo ntidukwiye kwishyura uwo mwenda, kubera ko ayo mafaranga yakoreshejwe muri Jenoside.”
Yavuze ko u Rwanda rwarebye imiterere ya politiki y’Isi rwiyemeza kwishyura uwo mwenda. Ati: “Nta bushobozi u Rwanda rwari rufite. Icyo gihe ingengo y’imari y’Igihugu yari miliyari 3,5 z’amadolari, yajya mu kwishyura umwenda wari warafashwe na Leta yabanje ikayakoresha mu kugura intwaro.”
Dr Kaberuka yavuze ko u Rwanda rwishyuye uwo mwenda mu gihe cy’imyaka 10, hanyuma ruwusonerwa na bamwe.
Ati: “Nyuma y’iyo myaka yose twari tucyishyura, bamwe mu bantu bo mu miryango itari iya Leta bavuga ko ari umwenda wa Jenoside, bakavuga bati ‘iki gihugu cyarababaye cyane nibura ni mubasonere.”
Dr Kaberuka yagaragaje ko nyuma y’aho u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, i Genewe mu Busuwisi habaye inama ya Banki y’Isi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere, bemeranya gutanga amafaranga menshi ku bihugu birimo kwiyubaka ariko ayo mafaranga ngo ayaje ni mbarwa.
Ati: “Muri izo miliyari bavugaga ayatanzwe ni nka 1/10.”
Yashimangiye ko mu gihe igihugu gihisemo guharanira inyungu zacyo kigashyira imbere umutekano n’iterambere ry’abaturage bacyo nk’uko u Rwanda rwabihisemo, kitabana neza n’Umuryango Mpuzamahanga.
Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kunengwa na benshi bavuga ko ibihugu byitwa ko bikomeye birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi bikomeza kurebera ubwicanyi bukorwa ariko ntubigire icyo bikora ngo buhagarare.
Muri iyi nama hagarutswe ku buryo ingengabitekerezo irimo gukwirakwira mu Karere u Rwanda rurimo, by’umwihariko mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko amahanga agakomeza kurebera nk’uko byagenze mu Rwanda ubwo abarenga miliyoni bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



