Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa Komisiyo ya AU

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe,(African Union/ AU), Mahmoud Ali Yousouf, baganira ku mikoranire y’u Rwanda na AU mu gushaka ko Afurika idasigara inyuma mu iterambere ry’ubwenge muntu buhangano (AI/Artificial Intelligence).
Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki ya 04 Mata 2025, ni bwo Perezida Kagame yakiriye Mahmoud mu biro bye, uri i Kigali aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga kuri AI.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byavuze ko banaganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.
Mahamoud Ali Youssuf ukomoka muri Djibouti, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu; muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo aherutse gutorerwa kuyobora Komisiyo ya AU asimbuye Moussa Faki Mahamat wari umaze imyaka umunani kuri uwo mwanya.
Mu nshingano za Mohamoud harimo kureberera ubuyobozi bwa komisiyo n’ibijyanye n’imari, guteza imbere no kumenyekanisha intego za AU no guteza imbere imikorere yayo.
Mu bindi ashinzwe harimo gutanga ubujyanama no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye, nk’ibihugu by’abanyamuryango, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibindi.
Umukuru w’Igihugu yabonanye kandi na Senateri Olivier Cadic usanzwe ari na Visi Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo mu Nteko y’u Bufaransa.
Senateri Olivier Cadic ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano muri Afurika.

