Tsinda Batsinde yasabye FERWAFA gusubika umukino nyuma y’urupfu rwa Alain Mukuralinda

  • SHEMA IVAN
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikipe ya Tsinda Batsinde yandikiye Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), isaba gusubika umukino yari ifitanye na Gicumbi FC mu irushanwa ry’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, kubera urupfu rw’Umuyobozi wayo, Alain Mukuralinda witabye Imana azize guhagarara k’umutima.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byatangaje inkuru y’akababaro ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana.

Mu itangazo ibyo Biro byashyize hanze byatangaje ko yazize uburwayi bwo guhagarara k’umutima, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Iri ryaje kandi rikurikiranye n’ibaruwa y’irerero ryashinzwe na Alain Mukuralinda rifite ikipe ya Tsinda Batsinde mu cyiciro cya kabiri yandikiwe FERWAFA.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe, Nsengiyumva Kassim, yandikiye FERWAFA ko itazakina uyu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri ku mpamvu z’ibyago yagize.

Yagize iti “Tubandikiye ibaruwa tubiseguraho ko tutabashije kwitabira umukino wa Gicumbi FC twari dufitanye ku wa 6 Mata 2025, mu cyiciro cya kabiri. Ni ku mpamvu z’urupfu rw’umuyobozi wa Tsinda Batsinde Football Academy.”

Nyakwigendera Mukuralinda yari umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru cyane kuko ari ibintu yakunze akiri umwana, abanza kuwukina mu mashuri yisumbuye, aba umusifuzi n’umutoza.

Yahimbye n’indirimbo y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yise ‘Tsinda Batsinde’ ifatwa nk’iy’ibihe byose kuri iyi kipe. Si iyo gusa kuko yaririmbiye n’amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sport, APR FC na Mukura VS.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE