Perezida Kagame yasangiye n’Abaminisitiri b’Ubuzima bo muri Afurika

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Intangarugero mu Gutera Inkunga Inzego z’Ubuzima muri Afurika, yitabiriye ibirori byo gusangira ibya nimugoroba byateguwe na Visi Perezida w’Ishami rishinzwe Imishinga Mpuzamahanga mu Muryango Susan Thompson Buffett Foundation, Prof. Senait Fisseha.

Ni ibikorwa byo gusangira byitabiriwe kandi na ba Minisitiri b’Ubuzima mu bihugu bitandukanye by’Afurika, ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’Ubuzima ku rwego rw’Akarere ndetse na Afurika.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kamaro ko kubaka inzego z’ubuzima zishoboye ku rwego rw’Igihugu binyuze mu kwishakamo ubushobozi ndetse no kubaka ubufatanye butanga inyungu ku bihugu no ku bafatanyabikorwa.

Abitabiriye ibyo birori kandi banahuriye mu gutangiza ku mugaragaro Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere rya AI mu rwego rw’Ubuzima (Rwanda Health Intelligence Center), gikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI) mu gukusanya amakuru y’ubuzima mu baturage no mu bigo by’ubuvuzi mu gihugu hose.

Ni Ikigo kizajya kigira uruhare mu gukwirakwiza ubushobozi mu buryo bukwiriye ndetse no kongerera imbaraga inzego z’ubuzima z’u Rwanda.

Ku wa Kane tariki ya 3 Mata, ni bwo icyo kigo cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, kikaba kizaba gifite ubushobozi bwo gukurikirana serivisi z’ubuzima mu Gihugu ku gihe.

Icyo kigo kizajya gikoramo abaganga, impuguke mu kubika amakuru, abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa n’impuguke mu gukoresha murandasi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Icyicaro gikuru cy’icyo kigo giherere mu Kiyovu mu nyubako ikoreramo Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), kikaba gifite ubushobozi bwo gukurikirana imikoreshereze y’ibikoresho by’ubuvuzi nk’imbangukiragutabara, firigo z’ibitaro, gukusanya amakuru ku bikorwa by’ubuvuzi n’umusaruro wabyo mu bitaro ndetse no gufata inzego zifatika mu rwego rwo gufata ibyemezo.

Icyo kigo gifite amashami atandukanye, nk’ububiko bubika amakuru bukanayakurikirana mu byiciro binyuranye. Muri ibyo byiciro harimo amakuru yo kwita ku barwayi runaka, raporo za buri munsi ziva mu nzego z’ubuzima no mu Bajyanama b’Ubuzima, ibyo abaturage bavuga ku bijyanye n’ubuzima ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.

Icyo kigo nanone gifite icyumba cyihariye gikurikiranirwamo uko amakuru ahindagurika mu bice bitandukanye mu gihugu ari na ho asesengurirwa, ikindi cyihariye ku bahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa n’igice cyahariwe serivisi z’ubuvuzi zitangirwa ku ikoranabuhanga.

Icyo kigo kinakurikirana imiyoborere y’ibigo by’ubuvuzi kandi kikanasesengura uko serivisi zitangwa hagendewe ku mihigo abakozi bo mu nzego z’ubuzima bahize.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE