Ubujurire bwa Troy Wamala ushinjwa kwica Mowzey Radio bwemejwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Urukiko rw’Ubujurire rwa Uganda rwatangaje ko rugiye kuburanisha bundi bushya urubanza rwa Wamala Troy, wahamijwe icyaha cyo kwica Mowzey Radio wamamaye mu muziki muri Uganda nyuma yo kwakira no gusuzuma ubujurire bwe.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka irindwi uwo muhanzi wari uzwi nka Radio yitabye Imana, kuko yapfuye tariki 1 Gashyantare 2018, biturutse ku bushyamirane bwabereye mu kabari ka De Bar gaherereye i Entebbe tariki 22 Mutarama 2018.

Nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi, Troy Wamala yatawe muri yombi nk’ukekwaho kuba nyirabayazana w’urwo rupfu, maze mu 2019 akatirwa igifungo cy’imyaka 13 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi.

Nyuma yaho, Troy yatanze ubujurire asaba ko igihano cye cyakongera gusuzumwa, ariko igikorwa cyo kuburanisha ubujurire bwe cyagiye gihura n’imbogamizi zitandukanye, aho itsinda ry’abamwunganira mu mategeko ryagiye ritanga impamvu z’uko rititeguye cyangwa ridahari.

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, umuvandimwe wa Mowzey Radio wari uri mu rukiko, yagaragaje umujinya ku bw’ubwo bujurire, avuga ko Troy akomeje gukoresha impamvu zitandukanye kugira ngo atinde kuburanishwa, anagaragaza ko igihano yahawe kidahuye n’uburemere bw’igihombo batewe no kubura umuvandimwe wabo.

Yagize ati “Radio ni we wari utunze umubyeyi wacu, yari afite umuryango n’abana, ndetse n’inshingano nyinshi. Twumvise igihano Troy yahawe ari gito cyane, cyane ko n’igihe yari amaze afunze mbere cyakuwemo, ariko nta kundi twari kubigenza.”

Troy ushinjwa kuba nyirabayazana w’urupfu rw’umuhanzi Radio ajuriye ku gihano yahawe n’urukiko nyuma y’imyaka itandatu afunzwe, kuko yafunzwe mu 2019.

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza umwanzuro w’igihe urwo rubanza ruzaburanishirizwa ku itariki izamenyekana mu bihe biri imbere.

Wamala Troy ushinjwa kuba intandaro y’urupfu rwa Radio yajuriye ku gifungo cy’imyaka 13
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE