Volleyball: Police WVC na APR WVC zamenye amatsinda yazo mu irushanwa Nyafurika

APR WVC yisanze mu itsinda A, mu gihe Police WVC iri mu itsinda D na Kenya Pipeline mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, mu cyiciro cy’abagore ritangira kuri uyu wa 3 kugeza ku wa 14 Mata 2025 Abuja muri Nigeria.
Amakipe 16 yitabiriye iri rushanwa yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, aho APR WVC yo mu Rwanda izaba iri kumwe na CFC yo muri Tunisia, NCS yo muri Nigeria na MKE yo muri Cameroun.
Indi kipe yagiye ihagarariye u Rwanda ni Police WVC yasanze izakinira mu itsinda D ari na ryo rya nyuma. Ni itsinda isangiye na Kenya Pipeline yo muri Kenya bikunze guhanganira mu mikino Nyafurika ndetse n’iy’Akarere ka Gatanu. Harimo OMD yo muri Côte d’Ivoire na LTV yo muri Cameroun.
Itsinda B ririmo CNS yo muri Nigeria, ZMK yo mu Misiri, PRI yo muri Kenya na SSV yo muri Botswana mu gihe Itsinda C ririmo AHL yo mu Misiri, VLL yo muri Côte d’Ivoire, KCB yo muri Kenya na SOC yo muri Sénégal.
APR WVC itangira iyi mikino ihura na CFC mu mukino ubanza uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Mata, mu gihe Police WVC izahera kuri Kenya Pipeline ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025.

