Mukansanga Salima ni we Munyarwanda uzasifura CAN U 20

Mukansanga Salima ukora kuri VAR, ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda watoranyijwe mu bazasifura Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 (CAN U20) kizabera mu Misiri kuva tariki ya 27 Mata kugeza ku ya 18 Gicurasi 2025.
Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yashyize hanze urutonde rw’abasifuzi 56 bazaba bahagarariye iyi mikino igiye kuba ku nshuro 18.
Mukansanga amaze igihe yahagaritse gusifura mu kibuga hagati nyuma yaho yerekeje mu bakoresha ikoranabuhanga rigezweho muri ruhago rizwi nka VAR.
Ni nyuma y’uko mu mpera za 2023, Mukansanga Salima yemejwe na FIFA ko ari umwe mu basifuzi mpuzamahanga bakoresha Ikoranabuhanga ry’Amashusho (Video Assistant Referee- VAR).
Imikino y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 kizakinwa n’amakipe 13 agabanyije mu matsinda atatu.
Irya mbere harimo Côte d’Ivoire, DR Congo, Ghana, na Tanzania.
Irya Kabiri harimo Nigeria, Misiri , Morocco na Afurika y’Epfo.
Irya Gatatu harimo, Senegal, Zambia, Kenya na Sierra Leone.
