Kigali: Hagaragajwe impinduka zitezwe kuri AI mu burezi bw’abana

  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (Artificial Intelligence/AI) ryitezweho impinduka mu byiciro bitandukanye by’umwihariko uburezi aho abana bazabyungukiramo kuko bizatanga umusanzu mu burezi.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga no mu burezi bw’u Rwanda bagaragaza ko gukoresha AI bizatanga amahirwe yo kwiyungura ubumenyi no kwihugura kuko abana bazajya babona amasomo ku ikoranabuhanga bidasabye mwarimu cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose busaba ikiguzi.

Baravuga ibyo mu gihe kuri uyu wa 03 Mata 2025, u Rwanda rwakira Inama Nyafurika y’iminsi ibiri yiga ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, izwi nka ‘Global AI Summit on Africa’. 

Ni inama yitabirwa n’abarenga 1000 barimo abayobozi mu nzego nkuru zifata ibyemezo mu bihugu birenga 90 birimo ibya Afurika, abashakashatsi, abashoramari ndetse n’abarenga 100 bafite ibigo by’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano. 

Ifiite insanganyamatsiko ivuga ku kwifashisha AI mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukungu buhishwe mu bakozi ba Afurika. 

Sibomana Marcel, Umukozi ushinzwe Porogaramu y’imikurire n’Ireme ry’ibikorwa mu muryango ‘Save The Children’ avuga ko mu Isi y’ikoranabuhanga n’uburezi butazasigara inyuma ndetse ko AI ije gushyigikira ubwenge karemano no kubufasha kwaguka.

Ati: “AI iri kugera ku rundi rwego, iri gufasha abantu gukemura ibibazo byajyaga bigaragara; rero hari amahirwe ku bana azakoreshwa nko mu burezi aho bazabona amasomo byoroshye.”

Avuga ko nubwo AI izazana impinduka ariko hakeneye kurebwa uburyo byagera kuri bose aho guteza imbere bamwe abandi bagasigara inyuma.

Sibomana agaragaza ko ari umwanya mwiza wo kuba abantu bayikoresha bunguka ubumenyi no kwaguka mu mutwe aho kuyikoresha bunyuranyije n’ibikenewe.

Ati: “Abanyabwenge bazamenya uburyo bayikoresha umuntu akomeze yiga kuko ifite byinshi yigisha. Ikwiye kuzaba igikoresho cyo kugira ngo umuntu yige aho kumusigaza inyuma. Ahubwo utazayikoresha ni we uzasigara.”

Nubwo avuga ibi ariko agaragaza ko hashobora kuzagaragara imbogamizi nk’ihohotera rikorerwa abana agasaba ko Leta yategura politiki irinda abana bashobora guhohoterwa binyuze mu kwihuta kw’ikoranabuhanga. 

Yanasabye ko hanarebwa uburyo abana n’abakuze bose bakungukira muri AI aho kugira ngo bamwe batere imbere abandi badindire.

Ku ruhande rw’abana bo bagaragaza ko AI izabafasha mu myigire aho izatuma   umusaruro n’ibisubizo by’igihe kirambye biboneka cyane nko mu myigire ndetse hakumvwa  imbogamizi n’ibibazo bafite bigashakirwa ibisubizo.

Abijuru Ange Aline avuga ko ikoranabuhanga barikoresha mu kwiyungura ubumenyi, bagasaba ko ryazakoreshwa ndetse hagashyirwaho imirongo ntarengwa yatuma batagera ku byabahutaza.

Ati: “Hari igihe tujya ku mbuga dushaka kugira ibyo twiga ariko tugahura n’ibindi tutari twiteze tukabireba kubera amatsiko kandi ntabwo tuba tuzi ingaruka bitugiraho. Kereka bashyizeho uburyo ibyo tudashaka tutabibona.”

Nshuti Steven w’imyaka 17, agaragaza ko hari ibyo AI iri kubafasha mu burezi nk’aho bihugura bakaniyungura ubumenyi ariko hari abandi bashobora kuyikoresha mu buryo butaboneye bikaba byabagiraho ingaruka.

Ati: “Nk’ubu iyo hari nk’akantu gashya nshaka kumenya mu masomo cyangwa mu buzima busanzwe nkoresha ChatGpt; cyangwa tugakora ubushakashatsi bikadufasha kwihutisha ibyo baba badusabye gukora kandi tukabimenya mu gihe gito.”

Abo bana basaba ko za Guverinoma zashyiraho amabwiriza agenga AI atuma batabangamirwa kandi na bo bakayisangamo kuko byagaragaye ko ikenewe.

Afurika imaze igihe iri kwigira hamwe uko yakemura ibibazo biyugarije hibandwa ku gukoresha AI mu nzego z’uburezi, ubuvuzi n’izindi, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo byugarije umugabane  no kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.

Abana biga mu yisumbuye bavuga ko batangiye kwifashisha AI
  • KAMALIZA AGNES
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE