Val Kilmer wari umukinnyi wa filime yitabye Imana

Umukinnyi w’umunyabigwi mu ruhando rwa Sinema muri Amerika (Hollywood), Val Kilmer, yitabye Imana ku myaka 65.
Ni inkuru yatangajwe n’umukobwa we Mercedes Kilmer, wemeje ko se yitabye Imana mu ijoro ry’itariki 01 Mata 2025 azize kanseri yo mu muhogo.
Inkuru y’ikinyamakuru The New York Times, ivuga ko uyu mukinnyi yaguye mu mujyi wa Los Angeles.
Kilmer yamenyekaniye muri filime ya ‘Top Gun’ yahereyeho, yongera kumenyekana nanone mu yitwa ‘The Doors’ aho yakinaga yitwa Jim Morrison, yongera kumenyekana nka Doc Holliday mu yitwa ‘Tombstone’ n’izindi.
Yari umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Amerika mu myaka ya za 90 mbere y’uko agirana ibibazo n’abayobozi b’amafilime muri Hollywood, bikaza gusa nkaho bimudidindiza mu kazi ke ko gukina filime.
Imwe muri filime Kilmer yakinnyemo mu minsi ye ya nyuma ni iyitwa ‘Kazansky for the Top Gun’ yakinnyemo yitwa ‘Tom Iceman’ yasohotse mu 2022.
Val Edward Kilmer, yavutse tariki 31 Ukuboza 1959, akaba apfuye afite abana babiri barimo umuhungu witwa Jack Kilmer n’umukobwa witwa Mercedes Kilmer.
