CAN 2023: Umukino wa kabiri w’Amavubi mu gushaka itike uzabera  i Dakar

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Taliki 07-06-2022

Senegal-Rwanda (Dakar)

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” ku munsi wa mbere w’imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN 2023  izakira na Mozambique taliki 02 Kamena 2022, umukino ubere muri Afurika y’Epfo ari naho ikipe iri kugeza ubu.

Byari biteganyijwe ko umukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda L,  ikipe y’u Rwanda yagombaga kwakira Senegal kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye taliki 07 Kamena 2022.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, nyuma y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Senegal byemejwe ko uyu mukino  ari ikipe y’igihugu ya Senegal izawakira  kuri Sitade Diamniadio Olympic i Dakar hanyuma umukino wo kwishyura  wari kuzabera muri Senegal akaba ari wo uzabera i Huye taliki 28 Werurwe 2023.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier atangaza ko  ibi babikoze kubera ko hari ibitari byatungana kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye yagombaga kwakira uyu mukino.

Yagize ati : “ Twarumvikanye, umukino twagombaga kwakira bazawakira hanyuma na bo uwo bagombaga kwakira tuzawakire i Huye”.

Yakomeje avuga ko hari abakinnyi bamwe na bamwe babiganirije kandi biteguye nta kibazo.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier

Perezida wa FERWAFA agaruka kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye yavuze ko imirimo yo kuyivugurura isa n’iyarangiye kuko igeze ku kigero cya 99%.

Kuba uyu mukino w’u Rwanda rwagombaga kwakira uzabera muri Senegal, imikino  3 ibanza yose y’ikipe y’u Rwanda izabera hanze harimo uyu mukino wa Mozambique (taliki 02 Kamena 2022), Senegal (Taliki 07 Kamena 2022) ndetse na Benin taliki 19 Nzeri 2022. Nyuma imikino yo kwishyura itatu ikurikiranye   na yo ibere mu Rwanda , taliki 27 Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda izakira Benin, taliki 20 Werurwe 2023 yakire Mozambique naho taliki 28 Werurwe 2023 yakire Senegal. Imikino yose izabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE