Mwarimu Nsekanabo yisobanuye ku cyaha cyo gusambanya umunyeshuri

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nsekanabo Hubert, umwarimu ukekwaho gusambanya bikavamo gutera inda umwana w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, kuri G.S Ruyenzi mu murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yahakanye icyaha akekwaho asobanura ko yemeye ko yasambanyije umwana afatiweho umuhoro.

Ku wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025 Ubushinjacyaha bwamureze gusambanya umunyeshuri, we akaburana abihakana avuga ko yabyemejwe n’umwanya yarimo.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu bwazanye mwarimu Hubert Nsekanabo imbere y’urukiko.

Bwavuze ko umwarimu aregwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, nyuma yuko umwana yagiye kwiyogoshesha Nsekanabo aramukurikira bageze ku ishuri ribanza rya Ruyenzi, riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza amujyana mu ishuri arafunga, aramusambanya amutera inda.

Mwarimu Nsekanabo yifuje ko byacecekwa kandi ngo akaba yari yiteguye gufasha umunyeshuri ibibazo byose yari guhura na byo.

Ubushinjacyaha bukavuga ko mu bihe bitandukanye mwarimu Hubert yahaga uriya munyeshuri amafaranga, ndetse yanahaye nyina w’uriya munyeshuri amafaranga kugira ngo bikunde bicecekwe.

Mwarimu Nsekanabo yahakanye ibyo ashinjwa asobanura ko ubusanzwe ikigo kigira abazamu bityo ko atari kujyana umunyeshuri mu kigo ngo abazamu ntibabafate.

Ku bijyanye n’inyandiko mwarimu Hubert yiyandikiye yemera ko yateye inda uriya munyeshuri, ndetse azamufasha buri kibazo azahura na cyo cyose, yavuze ko ubusanzwe nyina w’uriya munyeshuri yari umupagasi we amukorera ibiraka nko guhinga, kubagara imyaka n’ibindi.

Ati “Nyina w’uriya munyeshuri yarampamagaye ansaba ko naza iwe maze se w’umwana asohokana umuhoro, awumfatiraho antera ubwoba ambwira ko nintemera ndetse ngo nandike ko nasambanyije umwana we, anyica ku buryo hari na nyirarume wankubise inkoni, mbona nta bundi buryo nandika ngira ngo nigobotore.”

Urukiko rwabajije mwarimu Nsekanabo ikigaragaza ibyo, mwarimu Hubert ati “Ni ibintu byari bipanzwe igihe, abo bantu bari bamfitiye ishyari kuko babonaga ndi gutera imbere.”

Nsekanabo yavuze ko bakimara kumufatiraho umuhoro, ndetse no kumutera ubwoba yahamagaye nimero y’umukuru w’Umudugudu arayibura, ahamagara numero y’ushinzwe umutekano na yo arayibura, bucyeye ajya ku kazi yiteguye ko ari bwake uruhushya akajya kubarega.

Ngo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamufatiye mu ishuri ari kwigisha, ariko yari mu nzira na we zo kujya kurega.

Urukiko rwongeye kubaza mwarimu Hubert ngo ‘Uwakubwira ngo wishe umuntu, wahita ubyemera ndetse ukanabishyira mu nyandiko, kandi utabikoze, kuki utavugije induru?’

Yagize ati: “Ntayo navugije gusa natabaje mudugudu na mutekano kuri telefone ndababura.”

Mwarimu Hubert Nsekanabo yahakanye ibyo guha amafaranga uriya munyeshuri yemera ko yayahaye nyina kuko yamutakiye ko arwaje umwana.

Me Aime Niyomusabye Emmanuel wunganiye mwarimu Nsekanabo, yavuze ko umwana we ubwe yivugiye ko mwarimu yamujyanye mu ishuri aramufungirana, maze umunyeshuri arasakuza aranga aramusambanya ndetse barangije umwana asohoka arira.

Nsekanabo wigisha mu ishuri ribanza kuri GS Ruyenzi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya akanatera inda umwana w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ku kigo cya G.S Ruyenzi mu murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Icyemezo cyo gukurikiranwa afunze by’agateganyo cyangwa adafunze kizasomwa tariki ya 08 Mata 2025.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
DUSABE says:
Gicurasi 14, 2025 at 2:31 pm

None uri rubanza rwasomwe rute

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE