Perezida Trump agiye kohereza intumwa ye mu Rwanda na RDC

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Massad Boulos uherutse kugirwa Umujyanama Mukuru ku bijyanye na Afurika, muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agiye kumwohereza mu Karere k’Ibiyaga bigari.

Boulos usanzwe ari Umujyanama wa Trump mu bihugu by’Abarabu n’Uburasirazuba bwo Hagati, agiye koherezwa mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya na Uganda.

Amakuru avuga ko urugendo rw’uyu mugabo rutegerejwe kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, ruzaba rufite intego ebyiri z’ingenzi, zirimo gushyigikira ibiganiro bigamije gushaka amahoro y’intambara zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa RDC.

Bivugwa ko inzira zo gutegura uru rugendo zatangiye kuko uyu mugabo yamaze kuganira n’abayobozi b’u Rwanda na RDC muri Werurwe.

Azarebera hamwe uburyo Amerika yateza imbere ishoramari muri Karere l’Ibiyaga Bigari, cyane ko ari ahantu hakungahaye ku mabuye y’agaciro, hakaba n’ibihugu bifite umuvuduko uri hejuru mu iterambere.

Mu nshingano z’uyu mugabo, hazaba harimo kwibanda cyane muri aka Karere, amakuru akavuga ko ibijyanye n’icyifuzo RDC yagejeje kuri Amerika cyo kuyiha uburenganzira bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere wayo, bishobora kuzahabwa imbaraga mu nshingano za Boulos.

Boulos ni umugabo uzwi nk’umucuruzi ukomeye kandi uzi Afurika cyane kuko yakoreye ubucuruzi mu bihugu nka Nigeria.

Ubucuruzi bwe bwibandaga cyane ku makamyo atwara imizigo n’imashini ziremereye, kenshi zikoreshwa mu nganda nini.

Massad Boulos ni inshuti ya hafi ya Trump, dore ko yamufashisje mu bihe byo kwiyamamaza, aho yibanze cyane ku Banyamerika bafite inkomoko mu bihugu by’Abarabu, akababwira ko Trump ari we uzahagarika intambara zimaze imyaka zica ibintu mu Burasirazuba bwo Hagati.

Uyu mugabo kandi afitanye umubano wa hafi n’umuryango wa Trump by’umwihariko, dore ko umuhungu we, Michael Boulos, yashyingiranywe n’umukobwa muto wa Trump, Tiffany Trump.

Amakuru avuga ko abayobozi ba RDC bamaze igihe kinini ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika bagerageza gusobanura uburyo icyo gihugu gishobora kungukira mu mutungo kamere wa RDC, ubarirwa agaciro ka miliyari ibihumbi 24$.

Nyuma yo gutsindwa intambara na M23, amakuru avuga ko RDC yishingirikije cyane kuri Amerika, ndetse Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, aherutse kubigarukaho agira ati: “Amerika ishobora kudufasha binyuze mu buryo bwa dipolomasi ndetse no gushyiraho ibihano bikomeye.”

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE