Huye: Imibiri 258 y’abazize Jenoside imaze kuboneka mu masambu y’abakekwaho kubica

Umuryango Ibuka watangaje ko imibiri 258 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze kuboneka masambu y’abakurikiranyweho uruhare uruhare cyangwa abo mu miryango yabo, mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.
Theodate Siboyintore, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye, yabwiye itangazamakuru ko igikorwa cyo gukura imibiri mu byobo cyatangiye mu byumweru bibiri bishize mu Kagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kamucuzi, aho imibiri ine yabonetse mu bwiherero.
Ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri bikomeje gukorerwa mu isambu ya Sarah Kimandwa, aho imibiri irenga 170 yabonetse ahantu hatandukanye, harimo no mu rugo rw’umuryango we no mu bice by’aho bubatse ubwiherero.
Ubuhamya bwatanzwe, buvuga ko abuzukuru ba Kimandwa bari mu Nterahamwe kandi bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri ako gace, aho bajugunyaga imibiri y’inzirakarengane muri iyo sambu.
Ngo nyuma, ubwo butaka bwa Kimandwa bwagurishijwe undi muturage mu mwaka wa 2000.
Andi makuru yatanzwe kandi yatumye hakomza gushakishwa imibiri iza kuboneka mu Mudugudu wa Rurenda, mu isambu y’uwitwa Kanamugire Callixte, bita Super, aho hatahuwe imibiri myinshi.
Kanamugire ni umwe mu bahamijwe n’Inkiko Gacaca icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yaciriwe urubanza adahari.
Mu gihe cya Jenoside, bivugwa ko Kanamugire yari yarabitse imihoro mu rugo rwe, ikaza gukwirakwizwa mu Nterahamwe kugira ngo bayikoreshe mu kwica Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi Gatolika ya Ngoma ndetse n’abari bahunze urufaya rw’amasasu hafi y’Ikigo Nderabuzima cya Matyazo.
Mu mwaka wa 2024, imibiri y’abazize Jenoside irenga 2 000 ni yo yari yabonetse yarubakiweho inzu, indi iboneka mu murima mu Murenge wa Ngoma.
Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro muri Mata umwaka ushize, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Siboyintore ati: “Ibikorwa byo gushaka imibiri y’abazize Jenoside birakomeje.
Turateganya kuzabayishyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma, mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yongeyeho ati: “Umwaka ushize twabonye imibiri myinshi ku butaka bw’uwitwa Hishamunda, bituma abantu batangira gutanga amakuru ajyanye n’ahandi hashobora kuba hari imibiri. Ariko mbere yo gutangira gushakisha, twabanje gusesengura ayo makuru kugira ngo tubone ibimenyetso bifatika”.
Ukurikije ubuhamya bwatanzwe, ako gace kari gatuwe n’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda za kera (FAR), babiri muri bo bivugwa ko bakoze ibyaha bya Jenoside, harimo umuhungu wa Hishamunda, ubu ufungiye mu Igororero rya Huye, akaba yariyemereye ibyaha bya Jenoside.
Icyakora nubwo yemeye ibyo byaha, ntiyigeze atanga amakuru ku bijyanye n’aho imibiri y’inzirakarengane yishe zashyinguwe, aho bajugunywe mu byobo mu rugo rwe.
Mu mwaka wa 2023, abantu barindwi bafunzwe bashinjwa guhisha amakuru yerekeye aho imibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe.
Siboyintore ati: “Ibi byatumye hakomeza gushyirwaho ingamba zo gukomeza gushakisha amakuru ku hantu imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka ndetse itarabasha gushyingurwa mu cyubahiro.
Uwo ari we wese ufite ayo makuru arashishikarizwa kuyaduha kugira ngo dukomeze gushakisha”.
Ibuka ivuga ko kugeza ubu, Marie Providence Ntirushwamaboko, umugore wa Callixte Kanamugire, yafashwe akurikiranyweho guhisha amakuru ajyanye n’imibiri yabonetse hafi y’urugo rwabo.
Kanamugire yaciriwe imanza mu nkiko enye za Gacaca, harimo rumwe i Matyazo rwamuhamije ibyaha bya Jenoside agahabwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Urundi rukiko rwa Gacaca i Gishamvu rwamukataye imyaka 19, mu gihe izindi zo muri Ngoma na Butare zamukatiye imyaka 15.
Bikekwa ko uyu mugabo Kanamugire yihishe mu bihugu bya Kenya cyangwa Uganda.